Minisitiri Dr Utumatwishima yanenze urubyiruko rwahonzwe 2000 Frw ngo rusinyire uwashakaga kwiyamamaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Komisiyo y'Igihugu iherutse gutangaza urutonde rw'abakandida bemerewe by'agateganyo guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite ariko abenshi byagaragaye ko babuze abashyigikiye kandidatire zabo mu turere dutandukanye.

Ubwo yatangaga ikiganiro mu gikorwa cy'Igihango cy'Urungano, hibukwa ku nshuro ya 30 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko hari urubyiruko rukigaragaza intege nke mu gufata imyanzuro ijyanye n'amahitamo ku buryo hari n'uwabashuka akabajyana mu migambi mibi.

Yagize ati 'Wasanga hari uwaza kukubwira ati dufatanye umugambi mubi ukemera kuko nabo baremeye.'

Yanavuze ko mu gihe abifuza kuba abakandida bashakaga imikono 600 y'Abanyarwanda bashyigikiye kandidatire zabo harimo abagiye bashuka urubyiruko ngo rubasinyire bakaruha inoti ya 2000 Frw.

Ati 'Muri ibi bintu by'abakandida bashakaga kuba perezida, abadepite nabonye urutonde rw'urubyiruko rwasinyiye umukandida hanyuma ndakurikirana ndabaza, abantu basinye ko bashyigikiye umukandida, (ni byo ni uburenganzira bwabo) ariko bambwira ko uwasinyaga wese yahabwaga ibihumbi bibiri (2000 Frw).'

'Ubu niba twize amateka ya kera, abasinyiye inoti y'ibihumbi bibiri, ngo bashyigikire umuntu ushaka kubayobora akaba perezida, nagira ngo dutekereze ntitukajye tubyikuraho ngo twumve ko ari ibintu byo mu 1957, n'uyu munsi udafite ubwenge buzima muri twe hari abakongera gukora ibibi.'

Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko ari ngombwa gukomeza kwiga amateka y'igihugu, ndetse no kubifata nk'ibintu bikomeye kuko kwigisha urukundo, gukora ibyiza ari umukoro wa buri wese.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe n'amashuri icengezwa mu rubyiruko kuko ba ruharwa barimo Arsene Shalom Ntahobari na Beatrice Munyenyezi bakoze Jenoside bafite imyaka 24, Padiri Seromba wasenyeye Kiliziya ya Nyange ku Batutsi bari bahahungiye yari afite imyaka 31 n'abandi benshi.

Ati 'Aba bantu bangiritse mu myaka yabo mito ari urubyiruko babikuriyemo nubwo bize bakaminuza. Amashuri twigamo rero akwiye kuduha ubumuntu, ntitugomba gutakaza indangagaciro…Hari n'abana n'urubyiruko rwumva ko iyi ngengabitekerezo y aba sekuru bashobora gukomeza kuyirengera no kuyikurikirana. Muramenye rero mubyirinde.'

Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikorwa buri mwaka, kuri iyi nshuro iki gikorwa cyitabiriwe n'abarenga 1500 bavuye mu turere twose.

Minisitiri Dr Utumatwishima yanenze urubyiruko rwashukishijwe ibihumbi bibiri ngo rusinyire uwashakaga kuba umukandida
Ikiganiro cyahuguye urubyiruko ku mateka yaranze u Rwanda
Urubyiruko rurenga 1500 rwavuye mu turere dutandukanye rwahuriye mu gikorwa cy'Igihango cy'Urungano muri Intare Conference Arena



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-utumatwishima-yanenze-urubyiruko-rwahonzwe-2000-frw-ngo-rusinyire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)