Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku bapolisi bakuru 34 basoje amasomo mu bijyanye n'imiyoborere 'Senior Command and Staff Course, wabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda, National Police College riherereye mu Karere ka Musanze.
Iki ni icyiciro cya 12 gisoje amasomo yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani y'Epfo na Tanzania.
Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Gen (Rtd) James Kabarebe, Umugaba w'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n'abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu icyenda byitabiriye ayo masomo.
Minisitiri w'Ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja, yagaragarije abapolisi ko umwuga bakora ari umuhamagaro bityo ko bakwiye kuwukora kinyamwuga.
Yakomeje ati 'Igipolisi kirenze kuba umwuga ahubwo ni umuhamagaro, gisaba umuhate, ubunyangamugayo no kumenya inshingano za we. Mufate uwo muhamagaro muwukunze kandi mumenye ko imirimo yanyu ari ingenzi cyane kuri sosiyete yacu.'
Yagaragaje ko mu gihe Isi ikomeje gutera imbere himakazwa ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, abakora igipolisi nabo bakwiye guhora bihugura mu guharanira ko inshingano zabo bazikora mu buryo bukwiye.
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri rya Polisi, CP Mujiji Rafiki yagaragaje ko abapolisi bamaze igihe bahugurwa bahawe ubumenyi buzabafasha mu nshingano zabo zitandukanye.
Yakomeje ati 'Nkuko mugiye mu nshingano nshya, ndabasaba kuyoborana ubunyangamugayo, guhanga udushya, mube ba ambasaderi b'impinduka aho mukorerera. Mukore ibintu mu buryo bwihariye kandi bwa kinyamwuga. Mwahawe ubumenyi kandi bugomba kubaranga mu mikorere yanyu.'
Muri abo bapolisi harimo abahawe n'impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane itangwa na Kaminuza y'u Rwanda n'impamyabumenyi mu miyoborere itangwa na Kaminuza ya African Leadership University.
Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Nhlanhla Thwalay, yagaragaje ko iyo biyemeje kwifatanya na Polisi y'u Rwanda kuko iyi Kaminuza ishyize imbere ibirebana no kwihangira imirimo n'umutekano, yemeza ko bazakomeza kwimakaza imikoranire.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Didace Muganga yashimye abapolisi 32 bahawe impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, abasaba gukomeza guharanira kwiyungura ubumenyi mu mirimo bakora ya buri munsi.
Abasoje barimo Abanyarwanda 21 barimo abapolisi, abakora mu Rwego rw'u Rwanda rushinzwe igorora, RCS, ndetse n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB.
Amafoto: Kwizera Remy Moise