Minisitiri Utumatwishima yagaragaje uruhare rw'urubyiruko mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abahoze ari abakozi b'icyahoze ari Minisiteri y'Urubyiruko n'Amashyirahamwe (MIJEUMA), abakoraga siporo by'umwuga, abahanzi, urubyiruko n'abandi bakoranaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku wa 19 Kamena 2024.

Minisitiri Dr. Utumatwishima yasabye Abanyarwanda kudatinya gufata uruhande rw'ibyo bemera kandi bakaruhagararaho kuko amateka y'igihugu nta muntu ushobora kujya hanze yayo.

Yagize ati 'Mba ku mbuga nkoranyambaga kenshi, nk'iyo hari ikibazo igihugu kigize, ijambo ry'Umukuru w'Igihugu, ibiganiro byo kwibuka se, ngerageza kureba abakozi dukorana, abo duhurira mu gikorwa nk'iki ngasanga abenshi barabyihorera bakabiharira abashinzwe itumanaho.'

Yakomeje ati 'Hari n'abantu bitwa ba ntawamenya, ngo wenda bitazagaragara ko nabo bafite ibyo bashyigikiye cyangwa ibitekerezo byabo. Ariko iyo ubonye ikibi gikorwa, umuntu akavuga nabi ubuyobozi twubatse iyi myaka 30 turimo, akavuga nabi Perezida wa Repubulika tureba kandi ibi bimenyetso byose tubifite, ukaba uhari ntuvuge uti 'koko ni uku bimeze' ngo unabisangize abandi, ku ruhande rumwe uba ubeshya. Tujye tureka kuba abantu babeshya.'

Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko n'abakoze Jenoside byabasabye kunoza umugambi bityo ko no kubaka amahoro bikwiye kuba umugambi uhuriweho nta we usigaye inyuma. Yaboneyeho gusaba abahanzi gukoresha inganzo mu kubaka igihugu kandi bagakora ibihangano byinshi bishoboka kuko muri Jenoside nabyo byakoreshejwe mu kubiba urwango kandi bikagerwaho.

Agaruka ku rubyiruko by'umwihariko yagize ati 'Mu by'ukuri ugomba kugira icyo wemera kandi ibigaragara ukabishyigikira ukareka gusa n'aho hari ibindi wizera bitari ibyo ubona kandi by'ukuri.'

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko uyu munsi bishimishije kuba hari Abanyarwanda batakuriye mu rwango. Yavuze ko urubyiruko rufite umukoro wo kusa ikivi cya bagenzi babo bari abahanzi, abakinnyi n'urundi rubyiruko muri rusange kuko na bo baharaniraga ko igihugu kijya mbere ariko bavutswa ubuzima bakiri mu rugendo.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku ruhare rw'inzego n'abantu ku giti cyabo mu gukora Jenoside, kuyipfobya ndetse no kuyihakana.

Yagarutse ku mateka y'urwango rwabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi aho Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvénal bombi bayoboye u Rwanda ndetse n'abandi bari bakomeye mu butegetsi barubayemo igihe ndetse baranarushyigikira ku butegetsi bwabo ku buryo bitari gushoboka ko bagira imiyoborere ibumbatira Abanyarwanda bose.

Yagurutse kandi ku guhakana no gupfobya Jenoside n'uburyo ari umugambi wateguwe neza urimo bamwe mu banyapolitike bakomeye na bimwe mu bitangazamakuru bikomeye byo mu Burengerazuba bw'Isi bikora ibyo byatumwe n'abafite uwo mugambi mubisha.

Uhereye ibiryo, Munyanshoza Dieudonne, Nyiranyamibwa Susana, Murangwa Eugene na Kalambizi Olivier ukora muri Minubumwe
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko urubyiruko rufite umukoro wo kusa ikivi cya bagenzi babo bavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisitiri Utumatwishima yakebuye urubyiruko, arusaba kugira uruhare mu kwiga amateka y'u Rwanda no kuyamenyesha abayagoreka
Hacanywe urumuri rw'icyizere
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko hari inzego n'abantu ku giti cyabo bagifite umugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisitiri Utumatwishima ubwo yasinyaga mu gitabo cy'abashyitsi
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yasinye mu gitabo cy'abashyitsi
Umuhanzi Musinga Joe yatanze ubutumwa mu ndirimbo
Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-utumatwishima-yakebuye-abigira-nta-wamenya-imbere-y-abashaka-gusenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)