Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yaganiriye n'Intumwa y'u Bushinwa ishinzwe Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 3 Kamena 2024, Liu Yuxi agaragaza ko impande zombi zinyuzwe n'urwego rw'ubufatanye bugaragara hagati y'ibihugu byombi.

Yagaragaje u Bushinwa bwifuza ko umubano w'ibihugu byombi waguka ukagera ku rwego rwiza.

Liu Yuxi ati 'Muri Nzeri 2024 hazaterana inama y'ubufatanye ihuza abayobozi b'u Bushinwa n'Abakuru b'ibihugu n'aba guverinoma mu bihugu bya Afurika (FOCAC). Abayobozi ku mpande zombi bazahurira i Beijijng bungurane ibitekerezo kandi banaganire ku igenamigambi ry'ahazaza h'ubufatanye bwa Afurika n'u Bushinwa. Twizeye ko ubufatanye bw'u Bushinwa na Afurika buzagera ku rwego rwisumbuye.'

Yagaragaje ko abaturage b'u Rwanda n'u Bushinwa ari inshuti zikomeye bityo 'tunejejwe no gutanga ubutumire bwa guverinoma y'u Bushinwa ku buyobozi bw'u Rwanda ngo bazitabire iyi nama iteganyijwe.'

Liu Yuxi yanavuze ko mu gihe itsinda ry'ubuyobozi bw'u Rwanda rizaba riri mu Bushinwa hazanaganirwa ku buryo ubufatanye bw'ibihugu byombi bushobora kongerwamo imbaraga bukazamura urwego.

Uyu mubano w'ibihugu byombi ugenda utanga umusaruro mu buryo bwisumbuye kuko mu 2023, ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa, bwageze ku gaciro k'asaga miliyoni 500$ [asaga miliyari 642.1 Frw], bigaragaza izamuka rya 16,5% ugereranyije n'umwaka ushize.

Ubucuruzi bw'ibihugu byombi cyangwa ibyo u Rwanda ruvana mu Bushinwa cyangwa rwoherezayo byari bifite agaciro ka miliyoni 477$ mu 2023. Mu mezi atatu ya mbere ya 2023, ibyo u Bushinwa buvana mu Rwanda byageze kuri miliyoni 35$, bisobanuye inyongera ya 183%.

Guhera mu 2003, imishinga 118 y'Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ aho yatanze akazi ku bantu 29.902. Nko mu 2022, imishinga y'ishoramari u Rwanda rwakiriye, iyavuye mu Bushinwa yari ku isonga kuko igera kuri 49 aho yari ifite agaciro ka miliyoni 182$.

Kuri ubu Ihuriro ry'Abanyarwanda bize mu Bushinwa rigizwe n'abanyamuryango barenga 1000 barimo abari mu Rwanda mu nzego zitandukanye z'imikorere n'abari hanze yarwo.

Ibiganiro byahuje abayobozi ku mpande zombi byibanze ku bufatanye hagati y'ibihugu byombi
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira na Liu Yuxi nyuma y'ibiganiro mu muhezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-intumwa-y-u-bushinwa-ishinzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)