Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yaganiriye n'umuyobozi wa Banki y'Isi muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Banki y'Isi ni umwe mu bafatanyabikorwa batanga amafaranga Leta y'u Rwanda ifite ndetse ntibigarukira aho gusa kuko ifasha mu gusesengura ibyo igihugu gikeneye ngo gitere imbere mu buryo bwihuse.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe yatangaje ko Banki y'Isi ifasha u Rwanda mu mishinga igamije iterambere rirambye.

Ati 'Idufasha no gutegura inyigo, kureba ngo ese iterambere ryacu rirasaba iki kugira ngo turebe aho tuzashora bikadufasha kugera ku iterambere rirambye. Hari imishinga myinshi dufite ikirimo gushyirwa mu bikorwa hari iyo turimo kuganira izaza kunganira iyo ngiyo, ariko ikigaragara ni uko ni abafatanyabikorwa beza badufasha natwe ibyo dukora barabishima kandi turizera ko ibyo twaganiriye biri imbere biganisha ku iterambere rirambye tuzabikora ku buryo bwihuse kandi neza.'

Banki y'Isi ifasha u Rwanda mu mishinga y'ibikorwaremezo, kubaka ingomero z'amashanyarazi no kuyageza ku baturage, uburezi, ubuhinzi, iterambere ry'abaturage n'ibindi byinshi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki y'Isi muri Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo, Dr. Victoria Kwakwa, yagaragaje ko imishinga yose iyi banki ifatanyamo n'u Rwanda igenda neza.

Yagaragaje ko kugira ngo iterambere rikomeze kwihuta ari ngombwa gufatanya mu kubaka ubushobozi bw'abaturage uhereye mu bato no kuzamura ubushobozi bw'urwego rw'abikorera.
Ati 'Iterambere ridaheza ni ingenzi cyane, iterambere rishingiye ku rwego rw'abikorera kandi ni ikibazo cy'ibihugu bya Afurika byose. Rero birasaba ngo abikorera by'umwihariko ab'imbere mu gihugu bakangukire gushora imari bashyigikiwe na guverinoma. Igihugu cyakoze ibishoboka cyoroshya ingeri z'ubukungu zikorwaho n'abikorera benshi kandi ni byiza.'

Dr. Kwakwa yavuze ko mu byo impande zombi zifatanyamo harimo no guteza imbere urwego rw'ingufu no kugeza amashanyarazi ku baturage bose.

Ati 'Twagarutse ku rwego rw'ingufu kuko Banki y'Isi ifata uru rwego nk'inkingi ya mwamba, rero urugero rw'u Rwanda, ibyo mwagezeho mu myaka 15 ishize, mukava kuri 6% by'abagerwaho n'amashanyarazi banayakoresha mukagera hejuru ya 65% ageraho bakanayakoresha ni ikintu gikomeye abantu bagomba kwigiraho.'

Yahamije ko banarebye ku buryo umuntu wese ugerwaho n'amashanyarazi aba akwiye kuba yabasha kuyagura kandi akayakoresha uko abikeneye, ariko ngo yamenye ko hari umushinga wo kuvugurura ibiciro by'amashanyarazi mu bihe biri imbere.

Mu ngengo y'imari ya 2023/2024, iyo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose yateganyijwe ingana na miliyari 193 Frw, aho hakubiyemo umushinga ugamije kugeza amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu ufite agaciro ka miliyari 74,3 frw, u Rwanda rufatanyamo na Banki y'Isi.

Dr. Victoria Kwakwa yanavuze ko hakozwe byinshi mu kubaka ingomero z'amashanyarazi zifatiye ku mazi y'imigezi kandi ko bigikomeza kuko ari yo ahenduka kuyatunganya bityo igihe yaba abonetse bikazanatuma ibiciro bigabanyuka.

Tariki 30 Nzeri 1963 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y'Isi ndetse mu mwaka wa 1970 inama y'ubutegetsi y'iyi Banki yemeza inguzanyo ya mbere yahawe u Rwanda ingana na miliyoni 18.8$.

Kugeza mu mpera za 2023, Banki y'Isi yari imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8 $ yakoreshejwe mu iterambere ry'inzego zirimo uburezi, ibikorwa remezo, ubuhinzi n'ubworozi n'izindi.

Impande zombi zaganiriye ku mishinga itandukanye Banki y'Isi iteramo inkunga u Rwanda
Basuzumiye hamwe aho imishinga igeze n'igikenewe kugira ngo yose izasozwe neza
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki y'Isi muri Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo, Dr. Victoria Kwakwa yavuze ko u Rwanda rutera imbere ku muvuduko wo hejuru

Amafoto: Herve Kwizera




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-umuyobozi-wa-banki-y-isi-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)