Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yaganiriye n'umuyobozi wungirije wa GiveDirectly ku bikorwa byo kurandura ubukene - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 20 Kamena 2024, Kirke-Smith agaragaza ko bareberaga hamwe umusanzu wa GiveDirectly mu gufasha ingo zikiri munsi y'umurongo w'ubukene kubwigobotora.

Yagaragaje ko ubu bakorera mu mirenge itanu yo mu turere dutanu tw'igihugu ndetse babonye ko byatanze umusaruro.

Ati 'Muri uyu mushinga 65% by'amafaranga bayakoresha mu ishoramari ribyara inyungu, nko kugura amatungo, gutangira ubushabitsi asigaye bakayakoresha mu kugura ibikenerwa by'ibanze birimo amafunguro n'aho kuba.'

Yahamije ko mu ngo bafasha abafite ibibazo by'ibiribwa bagabanyutse, ababona imirimo bariyongera, abana bitabira ishuri bariyongera ababona serivisi z'ubuzima bariyongereye ndetse ibyo umuryango winjiza biriyongera.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana yagaragaje ko binyuze muri gahunda ya Gira Wigire uyu muryango umaze gutanga miliyari 28 Frw, yafashije ingo zirenga ibihumbi 23 zo mu mirenge itanu ikennye cyane, umwe muri buri ntara.

Umuryango ukennye uhabwa arenga miliyoni 1 Frw mu gihe umuntu w'ingaragu ahabwa arenga ibihumbi 500 frw.

Minisitiri Musabyimana ati 'Bavugaga ko bateganya gukomeza gushaka amafaranga yatuma twongera umubare w'ahantu dukorera ku buryo ubutaha twafata akarere kose kagakorerwa iyo gahunda ariko noneho no kureba uburyo ibyo bakora byakomeza kwaguka na Leta kandi igashyiramo ubushobozi ifite.'

Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko Leta ifite abafatanyabikorwa barenga 300 bafasha mu gukura mu bukene abaturage, birimo gutanga amatungo, igishoro, n'ibindi bishobora gutuma bibeshaho.

Isesengura ry'ibyavuye mu Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ryakozwe mu 2022, ku bijyanye n'ubukene mu Banyarwanda, ryerekana ko abaturage 887,508 bafite ubukene bukabije na ho 3,139,395 bari mu bukene bworoheje.

Impande zombi zaganiriye ku ruhare rwa GiveDirectly mu gufasha abaturage kwivana mu bukene
Uyu muryango umaze gufasha ingo ibihumbi 23 kubona igishoro cyo gukora ibikorwa bibyara inyungu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-umuyobozi-wungirije-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)