Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yaganiriye na Amb Gatete wa UNECA ku mishinga iteza imbere ubukungu bw'igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni imwe mu ngeri zitera imbere amanywa n'ijoro, ndetse mu 2023 yinjirije u Rwanda arenga miliyari 1.1$ avuye kuri miliyoni 374$ mu 2017, ahanini biturutse ku kugurisha hanze ayatunganyijwe.

Magingo aya mu Rwanda hari inganda zitunganya amabuye mbere yo koherezwa ku isoko zirimo urwa Luna Smelter rutunganya Gasegereti, urwa Gasabo Gold Refinery rutunganya Zahabu, Ngali Mining Ltd itunganya amabuye y'amabengeza n'izindi.

Nyuma y'ibiganiro Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagiranye na Amb Gatete Claver kuri uyu wa 10 Kamena 2024, Amb Gatete yatangaje ko mu ngingo baganiriyeho harimo no kureba uburyo u Rwanda rwaba igicumbi gitunganyirizwamo amabuye y'agaciro yose.

Ati 'U Rwanda rwakoze akazi gakomeye ko gushakisha aho amabuye y'agaciro aherereye, hanatangizwa inganda zitunganya zahabu na gasegereti ariko turashaka kugira u Rwanda icyitegererezo mu gutunganya amabuye y'agaciro kandi bigakorwa mu buryo bunoze.'

Abayobozi bombi banaganiriye ku byerekeye ubukerarugendo, hagamijwe gusuzuma ahakiri intege nke no kubunoza kugira ngo burusheho kubyarira umusaruro igihugu.

Ati 'Turagira ngo turebe twakwisuzuma dute? Ibimaze kugenda neza ni ibiki, ibitagenda neza ni ibiki, ni he twashyira imbaraga handi, kugira ngo noneho turebe uko twabigira uwo nushinga ushobora kuba wagira akamaro.'

Ubukerarugendo bushingiye ku nama mpuzamahanga (Meetings, Incentives, Conferences and Events) mu 2013 bwinjirije u Rwanda miliyoni 49$, ariko yikubye inshuro hafi ebyiri mu myaka 10 gusa, agera kuri miliyoni 91$ mu 2023. Muri rusange ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 495$.

Ubuhinzi n'ubworozi na byo byagarutsweho

Amb Gatete yavuze ko UNECA yiteguye gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere umushinga wa Gako Beef uzatunganya inyama zigurishwa ku isoko ry'u Rwanda no hanze yarwo.

Yagaragaje ko bagiye kureba ibisabwa byose kugira uruhererekane rwo gutunganya inyama no kuzigeza ku isoko rutungane hanyuma bigirire akamaro abaturage bose.

Ati 'Ni ukureba ururerekane nyongeragaciro rw'ibintu byose bikenewe, kureba ishoramari, kureba abikorera bajyamo n'icyo bakora. Turagira ngo bikorwe neza kuko ahandi hose birakorwa, aho tumaze kugera muri Botswana birakora neza, Namibia, n'ibindi bihugu nk'aho usanga cyane cyane uruhererekane nyongeragaciro ku bijyanye n'uruhu nka Ethiopia imaze gutera imbere ni yo mpamvu bakora ibintu byose, ari ibikapu, inkweto ibintu byose babikorera hariya kandi ibyo natwe ubwacu twabikora.'

Yagaragaje ko kuri uyu mushinga bifuza ko ugirira akamaro abaturage bose batunze inka, aho kuba abaturiye uruganda gusa.

UNECA kandi izafatanua n'u Rwanda mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub na wo uzakorerwamo ubuhinzi bugezweho ku buso bwa hegitari ibihumbi 16.

Ni mu gihe mu byerekeye ubucuruzi harimo koroshya ubwambukiranya imipaka aho bagiye kwigira hamwe uburyo ibicuruzwa byajya binyuzwa mu nzira y'amazi bikagera Kagitumba mu mushinga wiswe 'Akagera Navigation'.

Baganiriye ku mishinga itandukanye igamije guteza imbere uukungu bw'igihugu
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yabasabye kwiga uburyo ubukerarugendo bw'igihugu bwanozwa
Amb Gatete Claver yavuze ko bagiye gufatanya n'u Rwanda kuzamura itunganywa ry'amabuye y'agaciro
Amb Gatete Claver aganira na Ozonia Ojiero, Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni mu Rwanda
Abayobozi ku mpande zombi baganira nyuma y'ibiganiro mu muhezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-na-amb-gatete-wa-uneca-ku-mishinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)