Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye indahiro z'abofisiye bato ba RCS - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabasabye kutajya mu bikorwa bihabanye n'inshingano zabo, ndetse anabasaba kwita ku burenganzira bw'abagororwa no kwirinda imyitwarire idahesha isura nziza urwego bakorera n'u Rwanda.

Ni ubutumwa yatambukije mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy'amahugurwa no gutanga ipeti rya 'Assistant Inspector' kuri ba ofisiye bato 166 b'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, basoje amasomo yabo. Barimo ab'igitsina gore 27, bakaba bari bamaze amezi 15 bahabwa amahugurwa.

Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, ku Ishuri ry'amahugurwa ry'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, riherereye i Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba.

Ni ku nshuro ya mbere hatanzwe ipeti ku bofisiye bato baratorejwe muri shuri ry'amahugurwa rya RCS.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko uyu muhango ari ikimenyetso cy'imbaraga Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyira mu guteza imbere Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, irushakira abakozi bafite ubumenyi n'ubushobozi kandi bakora kinyamwuga.

Ati 'Ku bofisiye bato barangije amahugurwa uyu munsi ubu mugiye koherezwa mu magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, kugira ngo mushyire mu bikorwa ibyo mwize. Tubitezeho kuzuza neza inshingano zanyu mudateshutse cyane cyane ku ndahiro mumaze kugirira imbere y'Abanyarwanda.'

'Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gushyigikira iri shuri kugira ngo rikomeze gutera imbere, bityo amahugurwa nk'aya akomeze gutangwa ku buryo buhoraho kandi ku mubare ukenewe.

Aya masomo yatanzwe hakurukijwe amahame agenga amahugurwa y'abashinzwe umutekano akomatanyijwe n'inyigisho zo mu ishuri ku mahame n'imikorere y'ibijyanye n'abantu bafunzwe hamwe n'ubumenyi ngiro, imyitwarire, guhangana n'ibibazo byaterwa n'abagororwa n'ubwirinzi.

Aba bofisiye bagizwe n'abari basanzwe mu kazi 66 n'abandi 100 baturutse mu buzima busanzwe. Harimo 10 bagiye gukorera amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, Rwanda Military Academy.

Habaye kandi igikorwa cyo guhemba abofosiye bitwaye neza barimo Kirabo Alice wabaye uwa gatatu, Niyonsenga Eugene wabaye uwa kabiri, na Iyakaremye Eric, wabaye uwahize abandi muri byose.

Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ry'amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire, yavuze ko batewe ishema na RCS.

Ati 'Turashimira ubuyobozi bukuru bw'igihugu cyacu, ku nama badahwema kuduha, turashimira ubuyobozi bwa RCS n'ubw'ingabo z'u Rwanda n'ubwa Polisi y'Igihugu ku mikoranire myiza dufitanye.'

Hagamijwe gukomeza kubaka ubushobozi bw'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe igorora, Guverinoma y'u Rwanda yakoze amavugurura ku mategeko arebana no kunoza uburyo bwo kwita ku bagororwa no kubategurira gusubira mu muryango Nyarwanda ari abaturage beza buje indangacagizo za Kinyarwanda.

Kuri ubu, abagororwa bari mu kigero cyo kwiga, bahabwa ubumenyi bwo mu cyiciro cy'amashuri abanza n'ayisumbuye bakaba banatsinda ku rugero rwiza.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yerekwa amasibo y'abofisiye bato bari bagiye guhabwa ipeti
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yageraga mu Ishuri ry'amahugurwa rya RCS
Urwego rw'u Rwanda rw'Igorora rwashimiwe uko rukomeza kuzuza neza inshingano zarwo
Muri aba bofisiye bato bahawe ipeti harimo 27 b'igitsina gore
Ubwo akarasisi kamurikaga ibirango by'Igihugu
Imwe mu masibo yari aherekeje abofisiye bato bahewe ipeti
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abo mu nzego zinyuranye
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yari yabukereye
Abofosiye bato barahiriye kuzuza neza inshingano zabo
Hatanzwe ipeti rya 'Assistant Inspector' kuri ba Ofisiye bato 166 b'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS
Iki gikorwa ni ubwa mbere kibaye, abanyeshuri barahuguriwe mu ishuri ry'amahugurwa rya RCS
Kirabo Alice wabaye uwa gatatu, yahembwe
Abitwaye neza bahembwe
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yashyize ingufu nyinshi mu guteza imbere RCS
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ry'amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire, yashimiye abafatanyabikorwa bose ba RCS
Byari ibyishimo bidasanzwe by'ababyeyi n'abana babo
Ababyeyi bari babukereye baje kwifatanya n'abana babo

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yakiriye-indahiro-z-abofisiye-bato-ba-rcs

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)