Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique ari mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Moloua yageze mu Rwanda ku wa 28 Kamena 2024. Biteganyijwe ko we n'itsinda bari kumwe bazagirana ibiganiro n'inzego zitandukanye mu Rwanda bigamije gushimangira imikoranire y'u Rwanda na Centrafrique.

Ibiro bya Minisitiri w'Intebe muri Centrafrique byatangaje ko biteganyijwe ko kandi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 Minisitiri Moloua ahura na mugenzi we w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard bakagirana ibiganiro.

Muri Gashyantari 2024 Leta ya Centrafrique yari yatangaje ko agaciro k'ishoramari hagati y'iki gihugu n'u Rwanda karenze miliyoni 250$.

U Rwanda rwohereje ingabo muri iki gihugu mu mpera za 2020 kugira ngo zigifashe kurinda umutekano w'abaturage, ibikorwaremezo ndetse n'ubutegetsi bwashoboraga guhirikwa n'imitwe y'inyeshyamba yasatiraga Bangui.

Uretse amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare, ibihugu byombi byanasinye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Centrafrique mu 2021 yahaye u Rwanda ubutaka bufite ubuso bwa hegitari 70,500 kugira ngo rububyaze umusaruro.

Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, ari mu ruzinduko mu Rwanda, aho ari guhura n'abayobozi batandukanye ku ruhande rw'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-wa-centrafrique-ari-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)