Miss Gisabo agiye gukora ubukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Miss Igisabo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, agiye gukora ubukwe na Nsengiyumva Mugisha Christian bari bamaze igihe barasezeranye imbere y'amategeko.

Miss Gisabo yegukanye ikamba ry'umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2017 (Miss Popularity 2017).

Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko bemeranya kubana nk'umugore n'umugabo tariki 23 Gashyantare 2023, ubwo bahamyaga isezerano rya bo mu Murenge wa Nyarugenge.

Biteganyijwe ko Miss Hirwa Honorine azasezerana n'umukunzi we imbere y'Imana mu birori bizaba ku wa 24 Kanama 2024, mu gihe ibi birori bizabanzirizwa n'umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa 16 Kanama 2024.

Miss Uwase Hirwa Honorine 'Miss Gisabo' na Nsengiyumva Mugisha Christian bamaze imyaka irenga itatu bakundana, cyane ko inkuru z'urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2022.

Miss Uwase Hirwa Honorine yamamaye cyane mu 2017 ubwo yitabiraga irishanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda, yaje kuba ikimenywa na bose ubwo yari abajijwe ikigaragaza umukobwa mwiza w'umunyarwandakazi, akavuga ko ari uwuba ateye nk'Igisabo. Ni naho yahise akura izina Gisabo.

Hirwa Honorine yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2027 ahagarariye Intara y'Iburengerazuba, akaba yari umwe mu bakobwa bahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba, gusa ntiyaje guhirwa kuko ryegukanywe na Miss Iradukunda Elsa.

N'ubwo ategukanye ikamba rikuru ntiyaviriyemo aho kuko we yegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane 'Miss Popularity'. Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 gusa ataha nta kamba yegukanye.

Miss Gisabo na Christian bagiye gukora ubukwe
Bamaze umwaka urenga barasezeranye

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-gisabo-agiye-gukora-ubukwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)