Miss Uwase Hirwa Honorine 'Igisabo' agiye kurushinga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impapuro z'ubutumire zagiye hanze IGIHE yabashije kubona, zigaragaza ko Hirwa Honorine azasezerana n'umukunzi we imbere y'Imana mu birori bizaba ku wa 24 Kanama 2024, mu gihe ibi birori bizabanzirizwa n'ibyo gusaba no gukwa biteganyijwe ku wa 16 Kanama.

Tariki 23 Gashyantare 2023, Miss Honorine yari yasezeranye imbere y'amategeko na Nsengiyumva Mugisha Christian, mu Murenge wa Nyarugenge.

Aba bombi bivugwa ko bari bamaze igihe kitari gito bakundana ndetse bagiye babyereka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ko baryohewe n'urukundo guhera mu 2022.

Miss Uwase Hirwa Honorine yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ahagarariye Intara y'Iburengerazuba. Yaje kumenyekana cyane kubera ijambo yavuze ubwo bari mu majonjora yo muri iyi ntara, avuga ko umukobwa w'umunyarwanda ari uteye nk'igisabo, bituma ahabwa izina rya Miss Gisabo.

Gusa ntiyaje kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, ahubwo yabaye umwe mu bamenyekanye cyane ahabwa ikamba rya 'Miss Popularity'. Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 gusa ataha nta kamba yegukanye.

Aba bombi bagiye kurushinga muri Kanama uyu mwaka
Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Igisabo agiye kurushinga na Mugisha Christian bamaze igihe bakundana
Umwaka ushize Gisabo yari yasezeranye mu mategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miss-uwase-hirwa-honorine-igisabo-agiye-kurushinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)