Mpayimana arifuza ko abanyamakuru barebererwa na Minisiteri y'Umutekano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mugaragaro. Ni ibikorwa yatangiriye ku kibuga cya Munini giherereye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.

Byari biteganyijwe ko uyu mukandida agera ku kibuga cya Munini Saa 10h00 ariko yahageze saa Saba, yisegura ku baturage bari baje kumva imigabo n'imigambi ye kuko ngo yahuye n'ikibazo cy'imihanda mibi.

Nyuma y'iminota mike ahageze yahawe ijambo maze afata iminota 30 anyura mu ngamba 50 yifuza ko Abanyarwanda bazumva ubundi bakamugirira icyizere akinjira mu Urugwiro.

Kandida Mpayimana yavuze ko itangazamakuru ari intwaro ikomeye cyane ku buryo ikwiriye kuba muri Minisiteri yizewe, yavuze ko kandi abanyamakuru ari abantu bakomeye bizerwa n'abaturage ku buryo yifuza kubashyira muri Minisiteri y'umutekano.

Ati 'Itangazamakuru rizajya muri Minisiteri y'Umutekano kuko icya mbere ni amakuru. Abanyamakuru ntibazakomeza gukora umwuga bafitira, bagomba kugira uburyo bw'insimburamubyizi niba ari abanyamwuga ku buryo demokarasi ishingira ku makuru atangwa n'abanyamakuru ataguzwe, abanyamakuru bakagurisha ibinyamakuru aho kugirisha amakuru.'

Mpayimana yavuze kandi ko Itorero ryonyine ridahagije ku bana basoza amashuri yisumbuye, ahubwo ko bazajya batozwa amezi atandatu igisirikare, ababishaka bagikomezemo abandi bajye gukomeza imirimo isanzwe.

Kandida Mpayimana yavuze ko kandi yifuza gushingira umushara ku isaha kandi isaha y'umurimo igihe irangiye umukozi agataha akajya kwita ku rugo rwe kuko ahenshi abakoresha bakomeza gukandamiza abakozi bakabakoresha amasaha y'ikirenga bituma badataha ngo bite ku nshingano z'urugo.

Mpayimana arifuza ko abanyamakuru barebererwa na Minisiteri y'Umutekano, bakanagenerwa insimburamubyizi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-arifuza-ko-abanyamakuru-barebererwa-na-minisiteri-y-umutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)