Mpayimana Philipe uri kwiyamamariza kuyobora... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y'Uburasirazuba mu karere ka Kayonza i Nyamirama.

Mpayimana Philipe yavuze ko muri siporo y'u Rwanda hakiri icyuho kuko usanga Akagari gakoresha irushwana hakabura n'ibihumbi bitanu by'ishimwe, cyangwa ugasanga n'abayobozi badakurikirana amarushanwa.

Ati" Icyuho kirahari kuko ntabwo ari ubwambere tureba mu Mirenge yacu bagakoresha irushanwa ry'utugari, Akagari gatsinze kakabura byishimwe. Bigaragara nabi ni ibintu bidashoboka, wazagira Mbappé cyangwa Ronaldo ryari, niba utaragize umwana ukinira mu Kagari? Ubwo rero niyo mpamvu tugomba gusaba ko imikino ihabwa ingengo y'imari ku rwego rw'Umurenge.

Nta yihari impamvu nabivuze ni uko nzi ko ntayigeze iteganwa. Usanga begeranya ubusabusa ukabona rimwe na rimwe n'abayobozi b'Umurenge ntibanakurikirana n'amarushanwa yo hasi, ugasanga rero icyo ni ikintu cy'ingenzi tugomba gushyiraho".

Uyu mukandida wigenga uri kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yanavuze ko we mu gihe yatorwa yasaba ko izina 'Amavubi' ryahawe ikipe y'igihugu rihindurwa bitewe n'uko nta buremere rifite.

Ati' Ningera ku kibazo cya siporo njye nanasaba rwose ko n'izina ry'Amavubi turihindura, kuko Amavubi banza atanaruma neza. Tugashaka izina rizatuma n'igihugu cy'u Rwanda kigira ikipe ifite uburemera nk'Intare, nk'inzovu, n'Ingwe, ibintu nk'ibyo. Ntitugatinye impinduka zagirira akamaro Abanyarwanda".



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144291/mpayimana-philipe-uri-kwiyamamariza-kuyobora-u-rwanda-yavuze-ko-yahindurira-amavubi-izina-144291.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)