Mpayimana Philippe yiyemeje kugena imyanya ibiri y'abadepite bahagarayire diaspora nyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi uyu mukandida yabigarutseho ubwo yiyamamariza mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo, abwira abaturage bari baje kumva imigabo n'imigambi bye ko naramuka atowe azahindura itegeko, diaspora nyarwanda igahabwa imyanya ibiri y'abadepite kugira ngo bamwe muri bo bagabanye politiki isenya ahubwo bajye bumva uruhare rwabo mu kubaka Igihugu.

Yagize ati "Abanyarwanda baba mu mahanga ntibagomba guhora ari ibipinga bagomba gushyirirwaho urwego n'imiyoborere ya ambasade ituma baganira ku burere mboneragihugu bakaba Abanyarwanda nk'abandi bagakora politiki batagamije gusenya. Niyo mpamvu n'itegeko rigomba guhinduka mbemerere imyanya ibiri mu badepite, babiri bitwa ko bahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga bagakora politiki bafite iyo bagana."

"Impamvu bakora politiki isenya ni uko bakora politiki idafite aho igana, idafite umusaruro baba bibaza ngo buriya butegetsi nzabugeramo gute ko nibereye mu mahanga? Niba rero ari mu mahanga akaba azi neza ngo ni umwe mubo tuzashakamo abayobozi b'u Rwanda, ni umwe mubo tuzaha imyanya ibiri mu badepite ubuhezanguni buzagabanyuka."

Mpayimana Philippe ni umwe mu bakandida batatu bari guharanira kuyobora u Rwanda muri Manda y'imyaka itanu iri imbere, aho ahatanye na Paul Kagame watanzwe n'Umuryango RPF Inkotanyi ndetse na Dr Frank Habineza watanzwe na 'Democratic Green Party of Rwanda'.

Si ubwa mbere aba bakandida bahuriye mu kibuga baharanira kuyobora u Rwanda kuko no mu 2017 bahatanye bikarangira Paul Kagame abanikiye kuko yarengeje 98% by'amajwi y'abatoye, Mpayimana Philippe abona 0.7% naho Dr Frank Habineza we arenza gato 0.4% by'abatoye.

Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo batanga n'ibitekerezo
Mpayimana Philippe yagaragarije imigabo n'imigambi abatuye mu turere twa Burera na Musanze, abasaba kuzamuhundagazaho amajwi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-philippe-yiyemeje-kugena-imyanya-ibiri-y-abadepite-bahagarayire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)