Mpayimana yijeje ko natorwa imibare y'abangavu babyaye itazongera gusohorwa, hazasohorwa iy'ababatera inda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 202 ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mugaragaro. Ni ibikorwa yatangiriye ku kibuga cya Munini giherereye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.

Kandida Mpayimana yavuze ko kimwe mu biri mu migabo n'imigambi ye 50, harimo kwita ku bana cyane. Yavuze ko buri mwaka hari imibare y'abangavu batewe inda imburagihe ishyirwa hanze, agaragaza ko atanyurwa n'uburyo hashyirwa imibare hanze y'abana batewe inda ariko ntihashyirwe hanze imibare y'abagabo babateye inda.

Ati 'Imibare y'abana b'abangavu batewe inda ntizongera kubaho, tuzajya tumenya imibare y'abagabo babahohoteye, nta mpamvu yo gushyira umutwaro ku bana b'abangavu. Ntitumenya imibare y'abagabo baba bafashwe babahohotewe niyo dukeneye cyane kandi burya biremerera abana b'abakobwa.'

Yakomeje agira ati 'Mu gihe cyose bimubayeho agahohoterwa rero wa mwana agomba kujya afatwa nk'umubyeyi za mvugo zose ngo umuntu yabyariye mu rugo, yabyaye adakuze ntizizongera kubaho.'

Mpayimana yavuze ko kandi yiteguye kuvugira abana imbere y'inkiko kuko bakeneye gufashwa cyane. Yavuze ko mu bikorwaremezo abenshi babyubakwa babisondeka, amateme ugasanga bayubaka nabi.

Uburyo Abadepite batorwamo azabihindura

Kandida Mpayimana yavuze ko yifuza kandi guhindura uburyo abaturage batoramo intumwa za rubanda ngo kuko abenshi biyamamaza mu mwanya w'amashyaka bigatuma abaturage batora Abadepite batazi neza, ahubwo bitorera amashyaka gusa.

Yavuze ko ibi bigira ingaruka mu kuba umuturage adashobora gukurikirana wa mu Depite yatoye ngo amusabe kubavuganira ku bibazo runaka kuko bisaba kubinyuza muri rya shyaka.

Ati 'Muzantore dushyigikire ko Abadepite bazajya biyamamaza mu mazina yabo, tukabatora iwacu muri Kirehe tukajya tuvuga tuti twatoye kanaka azatuvuganira nk'Intumwa y'umuturage.'

Kandida Mpayimana yavuze ko wa Mudepite agenda akajya akorera ishyaka rye ariko akanavuganira ba baturage bamutumye ku buryo amenya ibibazo biriyo kandi akabikorera ubuvugizi.

Yiyemeje kandi ko buri mwaka buri Murenge wajya ugira ingengo y'imari ya siporo yafasha abakiri bato mu kuzamura impano aho kuba iyo ngengo y'imari ijya ku Karere we arifuza ko imanuka mu mirenge.

Mpayimana yijeje ko natorwa imibare y'abangavu babyaye itazongera gusohoka, hazasohoka iy'ababatera inda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-yijeje-ko-natorwa-imibare-y-abangavu-babyaye-itazongera-gusohoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)