Mpayimana yiyemeje kubakira ubushobozi ba Mudugudu natorerwa kuyobora u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yari akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ruhango ku wa 29 Kamena 2024, Mpayimana yabwiye abaturage ko kimwe mu bikwiye kugaragaza ubwiza bw'imiyoborere yegerejwe abaturage ari uko urwego rw'umudugudu rwaba rufite ubushobozi bwisumbuyeho.

Ati 'Umuyobozi wa mbere nifuza ko aba ikimenyetso cy'ubuyobozi bwa manda dutangiye ni umuyobozi w'umudugudu. Mudugudu ni umuyobozi ukomeye twubaha, nifuza ko nk'uko mwarimu twamuhaye ubushobozi na we tumuha ubushobozi.'

Mpayimana yabwiye abaturage bo mu Ruhango ko nibamutora azaha imbaraga abayobozi b'imidugudu n'imirenge ku buryo urwego rw'utugari rwazavanwaho.

Uyu mukandida yavuze ko izi mpinduka zizatuma umuturage agira ijambo mu miyoborere y'igihugu kurushaho.

Ati 'Icyo numva ni uko ibyo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'uruhare rw'abaturage byaba Minisiteri imwe bigatuma nta muyobozi wumva y'uko umuturage amuri hasi cyangwa amuri kure. Ibindi twashingiyeho ni ibirebana n'iyobokamana biri hejuru muri aka Karere. Tuvuga ko rero uko Abanyarwanda bubaha amasaha y'amasengesho, bakwiye no kubaha amasaha mu bikorwa bisanzwe bya Leta, tukagira umuco wo kubaha amasaha.'

Mpayimana yasabye abaturage bo mu Karere ka Ruhango kuzamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda kugira ngo azashyire mu bikorwa imigabo n'imigambi bye.

Yakomereje mu Karere ka Kamonyi, yongera gushimangira ko afite gahunda yo guteza imbere ibikorwa bya siporo mu rubyiruko ku buryo muri buri murenge haboneka ingengo y'imari igenewe ibikorwa bya siporo.

Ati 'Nsaba ko hashyirwaho ingengo y'imari ijyanye n'imikino muri buri Murenge kuko kugeza ubu ntayo igira. Bizatuma umupira w'amaguru n'indi mikino ikinirwa ku rwego rw'Akagari, abakinnyi bakazamuka baturutse hasi.'

Yashimangiye kandi icyifuzo cyo guhindura izina ry'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ikava ku kwitwa Amavubi, igashakirwa irindi zina rikomeye.

Ati 'Ejo bundi tuzataha Stade Amahoro, iyaba byashobokaga ngo icyifuzo cyanjye kibe cyarumvise ku buryo n'Amavubi azahinduka indi kipe itandukanye na yo. Imyaka tumaze tudwinga ariko tutaragera ku rwego rwa Afurika ngo tugire n'umukinnyi umwe nibura ku rwego rw'Isi?'

Mpayimana agaragaza ko mu migabo n'imigambi ye harimo ibitekerezo 50 bikubiyemo ibyo azageza ku Banyarwanda mu gihe yaramuka atsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Umukandida wigenga, Mpayimana Philippe, yagaragaje ko ashaka kubakira ubushobozi ba Mudugudu
Abaturage bishimiye kwakira Mpayimana Philippe
Abaturage bacinye akadiho bifatanya na Mpayimana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-yiyemeje-kubakira-ubushobozi-ba-mudugudu-naba-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)