MTN Rwanda yashoje ukwezi kwa Y'ello Care yub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena, kibera mu karere ka Gicumbi umurenge wa Bukure akagari ka Karenge ari naho iki kigo giherereye. Muri gahunda ya "30 Days of Y'ello Care" MTN yahisemo gufasha bimwe mu bigo byo mu Rwanda gukemura zimwe mu nzitizi bihura nazo mu buzima bwa buri minsi ubwo baba bari guha uburere abana b'u Rwanda.

Ni muri urwo rwego rero MTN yerekeje mu karere ka Gicumbi ibasaba kuba bagirana ubufatanye bagahabwa ikigo cy'ishuri gishobora kuba gifite igikoni kitagezweho bakaba bacyubakira igikoni cyiza kigezweho ndetse byafasha kuzamura ireme ry'abana bahiga. Akarere ka Gicumbi kaje guhitamo ikigo cya G.S.Bukure ndetse MTN ihita itangira igikorwa cyo kubaka icyo gikoni kizatahwa mu munsi ya vuba.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Mapula Modibe arimo gukoresha imbaraga karemano mu kubaka igikoni cya G.S.Bukure 

Alain Numa ushinzwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN, yavuze ko MTN Y'ello Care ari gahunda ngarukamwaka kandi itanga inyungu ku muryango nyarwanda.Ati' Iyi ni gahunda ya MTN yitwa MTN Y'ello Care, ikaba gahunda iba buri mwaka ikaba gahunda ituma buri mukozi wese wa MTN hari icyo atanga ku muryango nyarwanda. Ntabwo ari igikorwa MTN ikora mu buryo bwo gufasha nk'ibisanzwe ahubwo aha buri mukozi wese wa MTN Rwanda guhera ku muyobozi mukuru kugera ku muto agomba kugiramo uruhare. Â 

Ubusanzwe iki gikorwa kimara iminsi 21 ariko uyu mwaka twakoze iminsi 30 tubihuza n'uko ari gahunda ya MTN yizihiza imyaka 30 imaze mu bucuruzi.'

Alain Numa abajijwe impamvu ndetse n'amahitamo y'ibi bikorwa, yavuze ko ari ukuza gukemura bimwe mu bibazo biba byugarije amashuri.Ati'Ntabwo twaza kongera ibyishimo mu bindi ahubwo dukora ibi kugira ngo turebe niba ikibazo cyari gihari twabasha kugikemura. Ntabwo dukemura byose ariko ndahamya ko nko kuri iki kigo ikibazo cy'igikoni bari bafite kirangiye''.

Butera Patrice umuyobozi wa G.S.Bukure yabwiye itangazamakuru ko bishimiye igikoni bahawe kuko icyo bari bafite kitari kigezweho.Ati" Twari dufite igikoni kitagezweho igikoni cyangiza ibidukikije ndetse twateguraga amafunguro make kubera ingano. Ndashimira MTN cyane kuba yaraduhisemo mu bigo byose biri mu Rwanda kugira ngo itwubakire. Ubu ndizera ko abana bagiye kujya bahabwa amafunguro meza kandi menshi ndetse akabonekera ku gihe."

Butera Patrice umuyobozi w'ikigo yashimiye cyane MTN Rwanda avuga ko igikoni bahawe bazakibungabunga ku buryo bushoboka 

Ikigo cya G.S.Bugure cyashinzwe mu 1946, kikaba gifite amashuri y'inshuke, amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye. Ni ikigo gifite abanyeshuri basanga 1500 ndetse n'abarimu 51.

Tariki 14 Kamena kandi nabwo MTN Rwanda yahaye ikigo cya G.S.Gateko ingufu z'umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ndetse nabyo bikaba byari muri gahunda ya MTN Y'ello Care.


Mbonyitwari JMV, umuyobozi w'akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, yashimiye MTN Rwanda ku ruhare ikomeje kugira mu kubaka umuryango Nyarwanda


Habayeho umwanya wo gusangira n'abana ndetse no kubafasha gutunganya amafunguro 


Abanyeshuri bahagarariye abandi batangaje ko uburyo igikoni bubakiwe kingana bizeye ko imbogamizi bahuraga nazo mu gufata amafunguro zizakemuka
Abanyeshuri basigaye banezerewe cyane

Muri iyi gahunda ya MTN Y'ello Care buri mukozi aba agomba gutanga amasaha 8 ku munsi akora ibikorwa byo gufasha umuryango mugari 


Biteganyijwe ko iki gikoni kizuzura tariki 5 Nyakanya uyu mwaka, bivuze ko ari ku wa 5 w'icyumweru gitaha


Abanyeshuri basusurukije abari bitabiriye iki gikorwa 



AMAFOTO: Ngabo Serge InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144404/mtn-rwanda-yashoje-ukwezi-kwa-yello-care-yubakira-igikoni-ishuri-rya-gsbukure-riherereye-m-144404.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)