Byose byakozwe muri gahunda ngarukamwaka ya MTN Rwanda yiswe 'Y'ello Care Initiative' yo gukora ibikorwa biteza imbere abaturage.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 13 Kamena 2024, MTN Rwanda igikora ku bufatanye n' Ikigo cya Bboxx gikwirakwiza umuriro ukomoka ku mirasire y'Izuba, dore ko ari na cyo cyashyize uwo muriro mu byumba byose by'Urwunge rw'Amashuri rwa Agateko.
Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Agateko, Salongo Muyoboke, yashimiye MTN Rwanda yabakuye mu kizima, avuga ko kuva iki kigo cyatangira gukora mu 2021 kitari gifite amashanyarazi, bikadindiza imyigire y'abanyeshuri cyane cyane abasoza umwaka wa Gatatu n'uwa Gatandatu w'Amashuri yisumbuyeâ¦
Ati ''Nta muriro w'amashanyarazi twari dufite bikaba byari ibibazo bikomeye cyane, cyane byabangamiraga imyigire n'imyigishirize. [â¦] Imwe mu mbogamizi twakundaga kugira kubera kubura umuriro, hari igihe dutegura nk'inama y'abarimu nyuma y'amasomo amasaha akadufata, ugasanga inama irasubitswe ingingo zimwe tutazizeho, ugasanga dukoresha amatoroshi ya telefoni kugira ngo turebe ko twasoza igikorwa.''
Yakomeje agira ati 'Abarimu nyuma y'amasomo bakenera gutegura umunsi w'ejo, ugasanga batashye kare kubera ubwire bubafashe. Uretse n'ibyo indi mbogamizi twari dufite, murabona dufite abana bo mu Mwaka wa Gatatu n'uwa Gatandatu w'Amashuri yisumbuye, ni abana bategura gukora ikizamini cya leta [â¦] nyuma y'uko biga bariya bana baragaruka kugira ngo tubigishe tubategurire gukora icyo kizamini, akenshi twahuraga n'ikibazo cy'ubwire umwijima ukadufata tutari twarangiza.''
Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n'izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yasobanuye ko iki gikorwa MTN Rwanda yakoreye mu rw'Amashuri rwa Agateko, kiri muri gahunda ya MTN yo guteza imbere uburezi bw'abana bo mu cyaro, mu kubategurira na bo kuzavamo abayobozi beza b'ejo hazaza.
Ati ''Uyu mwaka rero insanganyamatsiko yari iyo kuzamura uburezi mu cyaro [â¦], nibwo twavuze tuti 'Reka duhere mu rugo muri Gasabo aho dukorera', dusanga koko hari ahantu hari ikibazo nk'aha mu Gateko, nta mashanyarazi bagiraga.''
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Jali bwashimiye MTN Rwanda n'Ikigo cya Bboxx ku bw'iki gikorwa cyitezweho kuzamura ireme ry'uburezi muri ako gake, busezeranya ibyo bigo kuzabungabunga ibikorwa byashyizwe mu Rwunge rw'Amashuri rwa Agateko.
MTN Rwanda isanzwe igira uruhare muri gahunda zitandukanye z'iterambere ry'u Rwanda binyuze mu nkingi y'uburezi, ubuvuzi, kuzamura imibereho y'abaturage, ndetse na gahunda za leta.
Nko mu rwego rw'uburezi, hari abana 100 MTN Rwanda yishyurira amashuri ku bufatanye na Imbuto Foundation, n'abana 40 bo mu miryango y'abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, bishyurirwa mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro.
Hari kandi n'abandi batatu biga muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) bishyurirwa na MTN Rwanda, hakaba na gahunda yo gutanga mudasobwa na internet ku mashuri cyane cyane yiganjemo abana b'abakobwa mu kuzamura uburezi bwabo, n'ibindi.
Shumbusho Djasiri