Muri uyu mwaka wa 2024, ho ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiriye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, bizasozwe tariki 13 Nyakanga 2024.
Buri mukandida yamaze kwitegura, ndetse buri wese yagaragaje ingengabihe y'ibikorwa bye byo kwiyamamaza hirya no hino mu rwego rwo guteguza abamushyigikiye.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ariko ntibihagarika ibikorwa by'aho byabereye nk'uko byagarutsweho na Komiseri Semanywa Faustin mu kiganiro n'itangazamakuru, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, aho yagize ati 'Kwiyamamaza ntibihagarika ibindi bikorwa. Niyo mpamvu hariya hose haba hari ibikorwa rusange, bibujijwe kujya kuhiyamamariza. Abantu babishaka ni bo bazajya mu bikorwa byo kwiyamamaza. Abakozi ba Leta nabo bizabasaba gusaba impushya."
Ni ku nshuro ya kane, Abanyarwanda bagiye kugira uruhare mu guhitamo uzababera umuyobozi. Muri buri bikorwa byo kwiyamamaza, abahanzi bagiye biyambazwa, ahanini binyuze mu ndirimbo bagiye bahanga zigaruka ku matora, ndetse n'izigaruka ku mitwe ya Politiki.
Imibare ya hafi igaragaza ko mu 2017, abahanzi benshi bari bagezweho kiriya gihe cyane cyane abahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, biyambajwe cyane mu kwamamaza Paul Kagame, umukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi, kuri iyi nshuro.
Icyo gihe abariye ku mafaranga y'amatora barimo: Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly witabye Imana, Knowless, Urban Boys, Dream Boys, Intore Tuyisenge, Christopher, Intore Masamba, Jules Sentore, Nkurunziza Pierre Damien wamamaye nka Maji Maji, Mariya Yohana ndetse na Senderi Hit wamamaye mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu.
2024, ishobora kuzaca agahigo mu matora y'Umukuru w'Igihugu
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, aherutse gutangaza ko abahanzi bakoze indirimbo zamamaza Paul Kagame ari bo byabyirije, kandi batekereza ko ari ibishoboka babashimira mu buryo bwihariye, bakanabakangurira gukomeza kuzongera kuko bibafasha mu kwegera abaturage.
Wellars Gasamagera yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y'ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Komiseri Gasamagera yavuze ko abenshi mu bagiye 'bakora ziriya ndirimbo ni abanyamuryango babyibwirije'. Yavuze ko no kuzishyira ku mbuga ari bo babyikoreye.
Ati "Umuntu afata igihangano cye uko abishaka akagishyira ku mbuga nkoranyambaga, kandi kuri twe ni n'umurimo tutashobora bitworoheye kumubwira ngo nabe yoroheje azagishyireho nibatangira kwamamaza."
Komiseri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wagize uruhare mu kwakira ibihangano by'abahanzi, yavuze ko bamaze kwakira indirimbo zirenga 150 z'abahanzi batandukanye.Â
Ati "Twarazishakishije(indirimbo) turazumva, hamaze gusohoka indirimbo zirenga 150. Mu by'ukuri ni abahanzi, hari n'abatari abahanzi biririmbira bahuye cyangwa uko babishaka, bari mu muganda ukumva bararirimbye..."
Umuraperi Gauchi aherutse guhuza bagenzi be Fireman na Sean Brizz bakorana indirimbo bise 'Amahitamo' ivugwa ibigwi Perezida Kagame. Gauchi aherutse kubwira InyaRwanda, yahurije hamwe aba bahanzi mu ndirimbo mu rwego 'rwo gutanga umusanzu wanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda no gukomeza gushishikariza abantu kwitorera umuyobozi twihitemo.
Ati "Perezida Kagame yatugejeje kuri byinshi ni ukumutora agakomeza kutwiyoborera. Ntabwo wavuga ibyiza yatugejejeho ngo ubirindore. Nkora iyi ndirimbo rero ni uko nanjye nashaka gutanga umusanzu kugirango twihitiremo umuyobozi utubereye, akomeze atuyobore."
Gauchi yavuze ko atekereza gukora iyi ndirimbo, yahisemo abahanzi ashingiye ku bafite ubuhanga mu miririmbire, ari nayo mpamvu yahisemo Sean Brizz na Fireman 'nk'abahanzi b'abahanga twahuje inyandiko n'ibitekerezo'.
Ni uruhe ruhare rw'umuhanzi mu matora?
Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore, yabwiye InyaRwanda ko uruhare rw'umuhanzi mu matora cyane cyane muri iki gihe hizihizwa imyaka 30 u Rwanda rwibohoye, ari ugukora ibihangano bigaruka ku byiza bw'imiyoborere myiza na Demokarasi binyuze mu matora aho umuturage ariwe ubwe wihitiramo abamuyobora.
Ariko kandi bakwiye no gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu kwigisha abaturage nk'abantu bakurikirwa na benshi, kandi nabo ubwabo bakagira uruhare mu gutora.
Ati 'Abahanzi kandi bakwiye gukomeza kugaragaza ko gutora bidakwiye gukorwa nko kurangiza umuhango ahubwo bakwiye kubikora no kwigisha abakunzi babo n'ababakurikira ko uko utora ariko uyoborwa bityo ko bakwiye gutora kandi bagatora neza umuyobozi ufite ubushobozi.'
Tuyisenge yavuze ko 'abahanzi dufite impamvu nyinshi zituma tuzitabira amatora kandi tugatora neza kuko nk'uko bigaragara Igihugu gishyize imberaga mu guteza imbere ubuhanzi n'ababukora(abahanzi) bityo bazakomeza kureba kure nkuko abasanzwe batora babigenje.'
Avuze ibi mu gihe hari abahanzi bashya bagiye gutora bwa mbere, bamaze igihe bagaragaza ko bafite amatsiko y'umunsi bazatoreraho.
Tuyisenge akomeza ati 'Abagiye gutora bwa mbere nabo bakwiye guhera ku byagezweho ari nabyo bizabafasha guhitamo neza umuyobozi ufite ubushobozi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu kandi bakanatora Abakandika bazamushyigikira mu ishyirwa mu bikorwa imihigo ye ishingiye ku bikorwa bye.'
Yumvikanishije ko mu gihe nk'iki cy'amatora, umuhanzi 'azagira uruhare runini mu gutuma abaturage bacengerwa n'ubutumwa binyuze mu bihangano bakoze ndetse n'ibyo bakiri gukora'. Ati 'Ikindi ni ukuganiriza abaturage ku burere mboneragihugu, cyane cyane ku matora babashishikariza gutora neza.'
Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'abahanzi, Niragire Marie France yabwiye InyaRwanda, ko uretse kuba abahanzi bazarriimba mu bikorwa byo kwamamaza abakandida, bakwiye no kuzahitamo neza 'mu gutora muri aya matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite ubuyobozi bwiza bubereye u Rwanda twifuza'.
Yavuze kandi ko bagomba kubahiriza 'amabwiriza agenda amatora'. Ati 'Abahanzi dukwiye kwitabira ndetse tugatanga umusanzu wacu kugirango tuzakomeze kugira ubuyobozi. Umuhanzi ni umunyarwanda, bivuze ko dukwiye kwitabira gahunda zose za Leta harimo n'amatora.'
Umuraperi Riderman aherutse kubwira InyaRwanda, ko umuhanzi akwiye kugira uruhare muri iki gihe cy'amatora ashishikariza abamukurikira kuzatora bashingiye ku muntu ufite aho yakuye u Rwanda n'aho arugejeje.
Ati "Ni ugutora umuntu uzarinda ibyo twagezeho ndetse akabanabyubakiraho atuganisha aheza kurushaho, apana gusubira inyuma. Abantu bumve y'uko amatora arabareba."
Umuraperi Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda, ko icyo umuhanzi asabwa ari nk'icy'umunyarwanda wese asabwa.Â
Yavuze ko igikorwa cy'amatora 'kitujyana muri Demokarasi nkatwe nk'abanyarwanda'. Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yasabye abanyarwanda gutora bashingiye ku bibabereye kandi bakita cyane ku muntu uzakomeza kubateza imbere. Ati "Buri munyarwanda agomba kureba ni inde wajyana u Rwanda mu murongo mwiza?
Mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, kuri iyi nshuro hifashishijwe abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Dr Claude, Senderi, Ruti Joel, Khalfan, Munyanshoza Dieudonne, umuraperi Riderman, Chriss Eazy, Nsabimana Leonard wamamaye nka 'Ndandambara', Alyn Sano, Butera Knowless, King James, Ariel Wayz n'abandi bagenda bifashishwa ahantu hanyuranye.
Nsabimana Leonard wamamaye mu ndirimbo 'Ndandambara' igarukwaho cyane
Umuhanzi Dr Claude wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yaririmbye bwa mbere mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame
King James ari kumwe na Chriss Eazy mu Karere ka Rubavu
Butera Knowless yongeye kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame- Mu 2017 nabwo yataramiye ibihumbi by'abantu
Dj Brianne na Dj Bisoso bacuranze indirimbo zinyuranye zigaruka kuri Perezida Kagame
Umuhanzi Chriss Eazy uherutse gusohora indirimbo 'Sekoma'
Umuhanzi King James yataramiye mu Karere ka Rubavu ataha abantu bamwirahira
Bwiza yafatanyije na Bruce Melodie kuririmba indirimbo bakoranye bise 'Ogera'
Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label aririmbira abarenga ibihumbi 250 bitabiriye kwamamaza Paul Kagame i Rubavu
Abarimo Dj Brianne basusurukije abari bakoraniye i Musanze mu bikorwa byo kwiyamamaza
Umuraperi Riderman ari kumwe n'abarimo Ariel Wayz batanze ibyishimo mu Karere ka Musanze
Umuhanzi Dr Claude wasubiyemo indirimbo ye 'Contre-Succes' yatamiye mu Karere ka Musanze
Umuhanzi Bruce Melodie wo muri 1:55 AM ubwo yaririmbaga mu kwamamaza Paul Kagame i Musanze
Umuhanzikazi Butera Knowless aririmbira ibihumbi by'abantu bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu karere ka Rubavu
Umuhanzi Ruti Joel aririmba mu bikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite b'umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyagatare
Abahanzi baririmbye mu bikorwa kwamamaza Perezida Paul Kagame mu mwaka w'2017
Nizzo wo muri Urban Boys ndetse na Tom Close ku rubyiniro
TMC wanyuze mu itsinda rya Dream Boys
Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo z'uburere-mboneragihugu, Senderi Hit
Umuhanzi Christopher
Jules Sentore ari kumwe n'umuhanzi wamamaye nka 'Maji Maji'
Tom Close, Safi Madiba, Butera Knowless na Humble Jizzo
Umuhanzi umaze imyaka 40 mu muziki, Massamba Intore
Umuraperi Riderman ari kumwe na King James mu bikorwa byo kwiyamamaza
Platini P na Butera Knowless ku rubyiniro
Platini P, TMC, Humble Jizzo, King James ndetse na Butera Knowless
REBA KU MUNOTA WA 40' BULL DOGG NA RIDERMAN BAVUGA KU BIKORWA BY'AMATORA
AMAFOTO: Village Urugwiro&The New Times