Mu ishyamba ry'i Kabgayi habonetse imibiri 11 bikekwa ko ari iy'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibiri umunani yabonetse mu ishyamba rya Kabgayi tariki ya 5 Kamena 2024 mu gihe indi itatu yabonetse kuri uyu wa 6 Kamena, ariko ibikorwa byo gushakisha mu cyobo kimwe babonye biracyakomeza.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye, Bayiringire Issa yabwiye IGIHE ko amakuru yatanzwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahamya ko ishyamba rya Kabgayi ririmo ibyobo byinshi byajugunywemo Abatutsi biciwe muri icyo gice muri Jenoside mu 1994.

Yavuze ko nubwo baba batazi aho ibyobo ababo bajugunywemo biherereye, iyo hagiye kubakwa ibikorwa remezo birangira bigaragaye.

Ati 'Hari umuyoboro w'amazi wari urimo uhaca werekeza ku bitaro bishya bihari by'ababyeyi, ubwo rero ubwo bacukuraga bahise babona ikimenyetso cy'umubiri uhari nib wo twaje tuwushaka rero duhita tubona ari icyobo bajugunyemo abantu benshi.'

Yagaragaje ko hatarabaho igikorwa cyo gushaka imibiri y'Abatutsi biciwe mu bigo bitandukanye i Kabgayi kugira ngo bose bashyingurwe mu cyubahiro.

Bayiringire yavuze ko no mu gihe hubakwaga inyubako y'ibitaro by'abanyeyi aha habonetse imibiri irenga 1000 y'abatutsi bishwe mu 1994.

Yavuze ko kuba imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ikiri kuboneka nyuma y'imyaka 30 bibabaje ariko agasaba abarokotse Jenoside kwihangana.

Uyu muyobozi yasabye inzego bireba gushyira imbaraga mu gushakisha abantu bajugunywe mu byobo biri mu ishyamba rya Kabgayi bagashyingurwa mu cyubahiro.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-mu-ishyamba-rya-kabgayi-habonetse-imibiri-11-y-abazize-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)