MU MAFOTO 100: Abafana ba Rayon Sports bakore... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, wari umunsi wa 5 wo kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, weretswe urukundo rwinshi cyane mu Karere ka Huye ndetse na Nyamagabe.

Abaturage barenga ibihumbi 300 bo mu Ntara y'Amajyepfo bahuriye mu Karere ka Huye, kwakira Perezida Kagame ukomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Ni mu gihe abarenga ibihumbi 120 bahuriye muri Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo mu kwakira Paul Kagame.

Abaturage b'i Huye bakiranye urwigwiro Paul Kagame, bamubwira amatora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, atari amatora ahubwo ko ari ubukwe. Perezida Kagame yabashimiye ati "Murakoze cyane", yongeraho ati "Nibishaka bibe byombi [Amatora n'Ubukwe]".

Yabwiye abanye-Huye ko yari abakumbuye nk'uko nabo bari bamukumbuye. Yavuze ko basanzwe baziranye cyane dore ko mu 1978 yasuye Huye na Kaminuza y'u Rwanda, ariko akahagera aseseye kuko yari impunzi, ati "Nazaga hano, nahaje nk'inshuro eshatu".

Perezida Kagame yahishuye ko ubwo yasuraga Huye muri iyo myaka ya kera, yanaharebeye umukino wahuje Mukura na Panthères Noires, ariko ataha habura iminota 10 ngo umukino urangire ahunga inkoni, kuko iyo Panthères Noires yabaga yatsinzwe ngo yararwanaga.

Yavuze ko ubwo yatemberega muri Huye hamwe n'inshuti ye, yajyaga "abantu bandeba, ni nko kuvuga ngo ariko aka kantu ntabwo ari ak'inaha, ndetse umukino ugiye kurangira iyo nshuti yanjye irambwira ngo ariko urabizi, reka tuve ahangaha umupira utararangira, ubundi ibikurikiraho cyane cyane iyi kipe ya Panthère iyo yatsinzwe, abantu barakubitwa".

Perezida Kagame ati 'Ndavuga nti 'ntakubitirwa ahangaha', tugenda hasigaye nk'iminota 10 ngo umupira urangire, urumva rero twabanye kera tutaranamenyana, usibye ko n'ubundi twari bamwe, twari dukwiye kuba tumenyana ariko bamwe muri twe twabaga hanze, ntabwo twabaga hano kubera impamvu ntiriwe nsubiramo'.

Ubwo yavugaga iyo nkuru iteye agahinda yamubayeho, abaturage bahise bamubwira mu ijwi rirenga bati "Ntabwo bizongora". Paul Kagame yavuze ko amateka mabi yaranze u Rwanda atazasubira ukundi. Ati 'Ariko ntibizongera, nk'uko mubivuze, ntabwo bizongera ku uwo ari we wese".

Yongeye kubishimangira ati "Icyo kibazo cyakemuwe burundu, gikemurwa namwe nanjye, twari kumwe, abenshi hano n'ubwo mwari mutaravuka ariko twari kumwe, kubera ko aho muvukiye, muri hano turi kumwe, turi mu nzira imwe ntibizasubira kubera mwebwe'.

Perezida Kagame yavuze ko gutora FPR n'umukandida wayo "ni cyo bivuze, ayo mateka mabi ntazasubira". Ati "Ariko uragira ngo aho muri aha, umugambi mufite, uko mwaje mungana, uribwira uko gutora ko ntikwarangiye ahubwo!". Abaturage bahise bakoma amashyi menshi cyane, bahanika amajwi bati "Si amatora ni ubukwe".

Umukandika wa FPR-Inkotanyi ku mwanya Perezida, Paul Kagame, yavuze ko aho amaze kugera mu bikorwa byo kwiyamamaza, yabonye urubyiruko rutanga icyizere, yahise avuga ati "Mu bacika intege ntabwo ndimo, ubwo namwe ni uko nguko".

Yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka ubwo bajyaga ahabereye ibikorwa byo kwiyamamaza, ati: "Hari icyo ntarangiza ntavuze cy'akababaro, nigeze kumva ko hari impanuka yabaye mu bantu bamwe bazaga hano ndetse bamwe bagatakaza ubuzima, abandi bagakomereka, rwose nagira ngo nifatanye namwe.

Hanyuma iyo mpanuka yabaye, abo yahitanye, abavandimwe babo, imiryango yabo cyangwa abakomeretse, nagira ngo mvuge ko turi kumwe nabo." 

Yavuze ko hagiye gukorwa igishoboka cyose kugira ngo abakomeretse bavurwe "ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo mugerageze, ntawubuza impanuka kuba, ariko hari ukuntu abantu bakora bikagabanya gusa, ariko ubundi iyo yashatse kuba iraba".

Yongeyeho ati "Nagira ngo tugerageze ibishoboka,..dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi dutegereje imbere kagiye gukorwa, twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka". Yasoje abifuriza gusubira mu ngo zabo neza ndetse no kugira imigisha y'Imana.

Kwamamaza Paul Kagame mu Karere ka Huye, byasusurukijwe n'abahanzi batandukanye, ariko by'umwihariko abafana na Rayon Sports babanje gukora akarasisi karyoheye ijisho. Bamwe mu bafana ba Gikundiro baherekeje Paul Kagame i Huye harimo Nkundimana Frederick uzwi nka 'NkundaMatch', Ngenzayimana Bosco 'Rwarutabura', Bikorimana Jean Claude "Wanyanza" na Malaika Agnes.

Paul Kagame yahise yerekeza mu Karere ka Nyamagabe, asanganirwa n'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi 120. Yababwiye ko muri aya matora ya Perezida agiye kuba mu minsi micye iri imbere, "Guhitamo uko muzahitamo, bivuze guhitamo umutekano, amajyambere n'ibindi. Ibyo ntabwo tubitezukaho kuko ndabona mwarabirangije rwose".

Yavuze uwicwa n'agahinda "namubwira iki". Yumvikanishije ko FPR idateze gucika intege n'umunsi n'umwe na cyane ko imaze imyaka 30 igahaze bwuma. Ati "Abo barahari ariko bashatse bacisha make. Ariko wamara imyaka 30 udacisha make, ntacyo bakuramo ugakomeza? Niba tudacibwa intege n'ibikomeye, ibyo ntibyaduca intege."

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame arakomeza urugendo rwo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida. Ni urugendo amazemo iminsi, akaba yararutangiriye i Musanze Tariki 22 Kamena 2024, akomereza i Rubavu ku wa 23 Kamena 2024; ku wa 24 Kamena 2024 yiyamamariza mu Karere ka Ngororero no mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda.

Kabiri tariki 25 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame - Umukandida watanzwe n'Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 300 basusurukijwe n'abahanzi 19.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, Perezida Kagame ategerejwe mu Karere ka Huye na Nyamagabe. Azakomereza i Nyamasheke na Rusizi ku wa 28 Kamena 2024. Aziyamamariza mu Karere ka Karongi ku wa 29 Kamena, ku wa 2 Nyakanga azaba ari muri Ngoma na Kirehe.

Ku wa 3 Nyakanga aziyamamariza muri Bugesera, ku wa 6 Nyakanga yiyamamarize i Gicumbi, hanyuma Kayonza na Nyagatare azahiyamamarize ku wa 7 Nyakanga, mu gihe Gakenke azahiyamamariza ku wa 9 Nyakanga, ku wa 12 Nyakanga aziyamamarize muri Gasabo, azasoreze muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2024.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, aba aherekejwe n'abahanzi baririmba indirimbo zigaruka ku bigwi bye mu myaka 30 ishize ndetse no ku matora muri rusange. Abo bahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Nsabimana Leonard, Butera Knowless, Nel Ngabo, King James, Senderi Hit, Alyn Sano, Ariel Wayz, 'Igisupusupu', Dr Claude n'abandi.

REBA AGASHYA KAKOZWE N'ABAFANA NA RAYON SPORTS I HUYE



AMAFOTO: The New Times



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144437/mu-mafoto-100-abafana-ba-rayon-sports-bakoreye-agashya-perezida-kagame-ibyaranze-umunsi-wa-144437.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)