MU MAFOTO 100: Gutorwa 100%, Kwiyunga kuri FP... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, akomereza i Rubavu ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024.

Nyuma yo kwiyamamariza i Musanze no muri Rubavu, kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi nk'Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yiyamamarije mu Karere ka Ngororero ndetse no muri Muhanga.

Nta rungu riba riri aho Perezida Kagame yiyamamarije kuko abahanzi b'ibyamamare baba babucyereye. Kuri uyu wa Mbere, Bushali, King James, Butera Knowless, Chriss Eazy, Senderi International Hit na Nsengiyumva Francois 'Igisupusupu', ni bamwe mu batanze ibyishimo mu kwamamaza Perezida Kagame.

Perezida Kagame ubwo yaganirizaga abamusanganiye i Ngororero, yagarutse cyane kuri Demokarasi, urugendo rw'u Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse n'igisobanuro cy'imitwe ya Politike inyuranye yiyunze kuri FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida w'u Rwanda.

Yavuze ko hari abantu bumva ko gutorwa ijana ku ijana atari Demokarasi. Ati "Kandi bazabyumva kuko Demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora taliki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane bireba twe. Twe dukora ibitureba, ngo ijana ku ijana ariko ishoboka ite? Ngo ubwo nta Demokarasi ihari."

Yakomeje atanga urugero ku muntu yabajije niba abayoborwa n'uwatowe ku kigero cya 15% iyo aba ariyo Demokarasi, anasaba Abanyarwanda kudakangwa na byinshi. Yibajije niba iyo ariyo Demokarasi bavuga kandi nyamara ababa batoye ari umubare muto cyane w'abagombaga gutora.

Ati: "Hari uwo nabajije ejo bundi ndamubaza nti ariko abayoborwa na 15%, iyo ubwo ni Demokarasi gute?. Hari benshi batorwa bakavamo babonye 15% ndetse n'ababatoye ari 30 cyangwa 40% y'abagombaga gutora, iyo niyo Demorarasi? Gute se?.

Yavuzee ko Abanyarwanda bakwiriye gukomeza inzira bahisemo kuko bazi neza aho bavuye. Ati "Bimwe birakangana ariko buriya harimo n'ubujiji. Rero twe dukomeze inzira yacu, twe tuzi aho tuvuye, tuzi aho igihugu cyari kiri mu myaka 30 ishize, ibya mbere yaho sinirirwa mbivuga na byo ntabwo byari byiza na gato, ni na cyo cyatumye iby'imyaka 30 ishize biba".

Ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Karere ka Muhanga, Perezida Kagame yishimye imitwe ya Politike yifatanyije na FPR mu kwamamaza Umukandida wayo ku mwanya wa Perezida. Ati: "Ndashimira imitwe ya Politike iri hano twabwiwe ifatanyije na FPR".

Ati "Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n'imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize hamwe nta gishobora kubananira. Muri Politike rero hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR, ngo ariko buriya kuki bo batakoze ibyabo bakibwira ko ari uko bo byabananiye".

Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demukarasi n'Imibereho myiza y'Abaturage, PSD, Dr Vincent Biruta, yavuze ko "Kuvuga ibigwi bya Nyakubahwa Paul Kagame ntabwo bigoye na gato, u Rwanda atabashije kubamo kubera amateka y'urwango n'amacakubiri ntabwo yigeze arwibagirwa.'

Ku bijyanye n'uko u Rwanda rwitwa ko ari ruto mu buso bwarwo, Perezida Kagame yavuze ko "muri Politiki ya FPR, ntabwo ari ruto kuri ba nyirarwo uko baba bangana kose. Abanyarwanda murabizi kera hariho politiki yavugaga ngo abari hanze bigumire hanze nk'impunzi".

Perezida Kagame yavuze ko uko imyaka izagenda ikurikirana, nta munyarwanda uzabura aho aba mu Rwanda, ati "Politiki ya FPR yarabihinduye, nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka 20 iri imbere, umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwirwa mu Rwanda".

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I NGORORERO MU KWAMAMAZA PEREZIDA KAGAME


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

UKO BYARI BIMEZE I MUHANGA MU KWAMAMAZA PEREZIDA KAGAME

"Umuturage ku isonga" ni yo ntero ya FPR-Inkotanyi mu kwamamaza abakandida bayo mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite


AMAFOTO: Village Urugwiro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144336/mu-mafoto-100-gutorwa-100-kwiyunga-kuri-fpr-kwindi-mitwe-ya-politike-umunsi-wa-3-wo-kwamam-144336.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)