Perezida Kagame yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo imbere y'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi 300 baturutse mu Karere ka Nyarugenge no mu bindi bice by'Umujyi wa Kigali. Ni ibirori byari bimeze nk'igitaramo dore ko byitabiriwe n'abahanzi 19 b'amazina akomeye mu gihugu.
Iki gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, cyitabiriwe mu buryo buhambaye, kiririmbamo abahanzi b'ibyamamare mu muziki w'u Rwanda yaba abawurambyemo n'ab'ikiragano gishya barimo: King James, Bruce Melodie, Bwiza, Dr Claude, Nsengiyumva Francois 'Igisupusupu', Butera Knowless, Intore Tuyisenge, Bushali na Chriss Eazy.
Ruti Joel, Jules Sentore, Andy Bumuntu, Icyogere mu bahungu, Ndahiro Patrick, Gatore Yannick, Semanza, Murayire, Nziramuhindo na Ndahiro, nabo bataramiye Perezida Kagame ubwo babyinaga gitore indirimbo yitwa 'Uwangabiye' ya Lionel Sentore ubarizwa mu Bubiligi.
Ni igikorwa cyaranzwe n'udukoryo twinshi tw'abanyamujyi aho hanagaragaye kajugujugu yakoresherejwe mu kwamamaza Paul Kagame n'Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi. Byari nk'igitaramo cy'akataraboneka dore ko iki gikorwa cyanayobowe na ba kizigenza mu myidagaduro ari bo Lucky Nzeyimana wa RBA na Sandrine Isheja wa Kiss Fm.
Mu mbwirwaruhame ye, Perezida Kagame yasabye Abanyamujyi kuba Intare, ndetse abibutsa ko Intare zibyara intare. Ati 'Ariko twe twarabirenze FPR n'abanyarwanda twagize Ingabo z'Intare ziyobowe n'Intare, nsobanuye neza ibyo nabanje kuvuga ku rugero rwa mbere Ingabo z'Intare n'ubundi nizo zijya ku rugamba kurwana nk'Intare."
Yavuze ko bigoye cyane gutsinda urugamba mu gihe uyobowe n'Intama, kandi wowe uri intare. Ati "Rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w'Intama kandi iyo uri Intare ukagira Ingabo z'Intama nta rugamba watsinda, ndahera kuri ibyo mbashimira mwese Abanyarwanda uruhare rwanyu mu rugamba twarwanye'.
Yavuze ko u Rwanda ruba rwarasibwe ku ikarita y'isi iyo hataboneka abiyemeza kurwana urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati "Ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye;
Urugamba twarwanye rwari rukomeye koko ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga. Urumva mbyombi biri hamwe?. Ubundi uru Rwanda ntabwo rwari rukwiye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranywe rukanateranirwaho iteka bigahora ari induru ku Rwanda'.
Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda bakomeje kunga Ubumwe, nawe avuga ko atigeze ahinduka. Ati: 'Nk'uko mutahindutse mukiri ba bandi muri Intare, ntabwo ndahinduka nanjye, ikiza cyabyo rero Intare zibyara Intare, ubu dufite Intare ntoya zibyiruka, abakobwa n'abahungu muzakomeze ntituzahindure isura;
Ntituzahindure umuco, Intare ikomeza kuba ari Intare, mwebwe batoya rero mugomba gukomeza kurwana urugamba. Urugamba izo Ntare zirwana rukubiyemo byinshi ni urugamba rwa Politiki, rw'Ubukungu, rw'Ubumwe, n'Iterambere ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye'.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah na Komiseri ushinzwe imyitwarire muri FPR-Inkotanyi, Nathalie Munyampenda, bashimiye Perezida Kagame wahaye abanyarwanda ibikorwaremezo bitandukanye.
Bamushimiye ko yabahaye ibikorwa bya siporo birimo Nyarugenge Pele Stadium, Club Rafiki ihuza urubyiruko rushaka gukina Basketball n'inyubako ya BK Arena ikomeje kuba ku isonga mu guteza imbere imyidaguro na siporo nyarwanda.
Munyampenda yagize ati: "BK Arena ituma tubasha kuzana BAL hano mu Rwanda, kandi umwaka utaha hazaza Shampiyona y'Isi y'Amagare. Ntabwo bisanzwe, kuko duhora turi aba mbere muri Afurika, ni ubwa mbere iyo shampiyona y'amagare izaba ije muri Afurika kandi muhora mutuzanira ibyo kuba aba mbere."
AMAFOTO YO KWIYAMAMAZA KWA PEREZIDA KAGAME I NYARUGENGE