MU MAFOTO 100: Knowless, Noopja, Igisupusupu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa Gatandatu w'ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, waranzwe n'akanyamuneza k'abanya-Rusizi bashimiye Paul Kagame wabasubije agaciro, akabafasha kwiteza imbere n'ibindi bituma bazamutora ijana ku ijana.

Yabijeje ko azongera kubasura. Kandi ababwira ko umutekano urinzwe ati "Ababyifuza guhungabanya umutekano na bo barabizi ko ntaho bamenera. Ni yo mpamvu icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa.''

Kagame yasabye abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe, kuzahitamo neza ku itariki 15 Nyakanga 2024, ati 'Icyo gikorwa tuzacyuzuze neza hanyuma twe ari aba Rusizi, ari aba Nyamasheke, ari u Rwanda rwose twikomereze amajyambere. Twikomereze ubumwe, dukomeze umutekano, hanyuma abanzi baganye.''

Yanabwiye urubyiruko ko rufite inshingano zo kurinda ibyagezweho. Ati 'Ntiwakubaka inyubako nziza nurangiza ngo wemere ko isenyuka cyangwa isenywe n'undi uwo ari we wese.

Abarenga ibihumbi 200 nibo bari bakoraniye i Rusizi, ubwo bari bamutegereje babyinaga ndetse baririmbaga indirimbo ziri mu Rurimi rw'Amahavu avugwa n'abo ku Nkombo bavuga ibigwi Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, byanafashije abanya-Rusizi kwihera ijisho abahanzi Bruce Melodie, Bwiza, Senderi Hit, Marchal Ujeku, Noopja, Abasamyi ba Nkombo (Itorero), Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu afatanyije na Agnes, Chriss Eazy, King James ndetse na Knowless Butera babataramiye binyuze mu ndirimbo zinyuranye zivuga ibigwi Paul Kagame.

Noopja yaherukaga gutaramira abantu mu 2022. Icyo gihe yari i Burayi aririmbira mu gihugu cya Australia mu gikorwa cyiswe 'Peter Drucker Forum Event' gisanzwe gihuza abanya-Burayi b'abashoramari. Icyo gihe yaririmbye indirimbo ye yise 'Ubuntu'.

Mu kwamamaza Paul Kagame, yaririmbye indirimbo ye yise 'Niwe niwe tumutore'. Uyu muhanzi washinze Country Records yabwiye InyaRwanda ko kuririmba muri ibi bikorwa byaturutse ku rukundo afitiye Umukuru w'Igihugu. Ati 'Hari hashize igihe ntaririmba, rero mu kwiyamamaza kwa Kagame nagombaga kuza kumushyigikira no kumugaragariza ko mukunda.' 



Umuhanzikazi Butera Knowless ari kumwe na King James ku rubyiniro

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Igisupusupu yataramiye mu Karere ka Rusizi ku nshuro ye ya mbere


Umuhanzi Chriss Eazy uri mu rubyiruko rugiye gutora ku nshuro ya mbere, yataramiye i Rusizi


Umuhanzi akaba n'umushomari, Marchal Ujeku wamenyekanisha injyana ya ku Nkombo 'yataramiye mu rugo' 

Umuhanzikazi Bwiza uri mu rubyiruko ruzatora ku nshuro ya mbere, amaze iminsi aririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame



Umuhanzi Bruce Melodie wo muri 1:55 AM yisunze indirimbo ye 'Ogera' yakoranye na Bwiza yatanze ibyishimo 

Umuhanzikazi Butera Knowless yongeye gutaramira i Rusizi nyuma y'igihe


Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitsa ku rukundo, King James ataramira abanya-Rusizi











Umuhanzi Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja yongeye gutaramira abaturage nyuma y'uko yabiherukaga mu 2022


Abarenga ibihumbi 200 bateraniye i Rusizi mu kwamamaza Pereza Kagame

KANDA HANO UREBE UKO IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA I RUSIZI BYAGENZE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144467/mu-mafoto-100-knowless-noopja-igisupusupu-na-king-james-basusurukije-abanya-rusizi-mu-kwam-144467.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)