MU MAFOTO 100: Perezida Kagame yeretswe uruku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza kw'Abakandida b'Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida n'Abadepite mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024. Ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR-Inkotanyi byatangiriye i Musanze Ejo ahitabiriye abarenga ibihumbi 350, bikomereza i Rubavu kuri iki Cyumweru ahitabiriye abarenga ibihumbi 250.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza Abakandida b'uyu Muryango, basusurukijwe n'abahanzi batandukanye b'amazina akomeye mu Rwanda ari bo Bruce Melodie, King James, Bwiza, Bushali, Chriss Eazy na Knowless Butera. Abaturage b'i Rubavu bagaragaje ko bacengewe n'indirimbo z'aba bahanzi dore ko baziririmbanye zose.

Perezida Kagame yeretswe urukundo rwinshi n'abanya-Rubavu, bamubwira ko bamukunda cyane kandi ko bamuri inyuma mu matora y'Umukuru w'Igihugu ahagarariyemo FPR. Babimubwiye mu rurimi rukoreshwa cyane iwabo bati "Turagukundaga". Perezida Kagame yababwiye ko nawe abakunda, akaba ariyo mpamvu yabasuye kugira ngo abasuhuze.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame, yikije ku gihango FPR ifitanye n'Abanyarwanda, avuga ko "nk'uko byigeze kuririmbwa, twese yaratugabiye". Yunzemo ati "Igisobanuro cy'inka, ni amajyambere, uyikugabira aba agukunda, uyikugabiye aba akwifurije gutera imbere, ni cyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w'Abanyarwanda".

Paul Kagame yavuze ko FPR-Inkotanyi ariyo yagaruye inka mu Rwanda kuko zari zaraciwe n'ubuyobozi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko FPR yagaruye inka mu Rwanda, igabira buri munyarwanda. Yumvikanishije ko gutora Abakandida ba FPR muri aya matora ari 'ukwitura uwakugabiye'.

Ati: "Murabizi mu myaka yashize inka bari baraziciye mu Rwanda, ariko FPR irazigarura iratugabira twese, bityo rero uwakugabiye uramwitura, ugasubiza urukundo uwakugabiye inka aba yaraguhaye. Ni ugusubiza amajyambere ari mu kuba yarakugabiye, rero igikorwa tugiye kujyamo cyatangiye ejo, haba ku mukandida uzayobora Igihugu no ku bakandida depite, ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR".

Perezida Kagame yakomoje ku mubano w'u Rwanda n'amahanga, avuga ko 'Twifuza kubana n'abaturanyi ndetse n'abandi cyane cyane ibihugu bya Afurika ndetse n'abandi bo hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza ariko iyo wubaka, ushaka kubana neza, iyo wubaka ububanyi ugomba no kwitegura, ese utashaka kubana neza nawe, agashaka kukugirira nabi, uriteguye?

Icyo gisubizo rero gikenewe, ni cyo duhora dushakisha uburyo bwacyo, hanyuma twe tugakora ibitureba, tukareba ibyacu, tukareba ibyo dushaka, tukiteza imbere, iby'abandi ibyo ni iby'abandi. Ibyacu natwe tukamenya ko ari ibyacu, haza gukorana, kubana neza, tukaba duhari, haza ibindi ntavuze na byo tukaba tubyiteguye.'

Nyakubahwa Paul Kagame ni Perezida wa Repubulika y'u Rwanda kuva mu 2000, akaba ari kwiyamamariza kongera kuruyobora nyuma y'uko abanyarwanda benshi babimwisabiye. Yabaye Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe [AU] kuva mu 2018 kugeza mu 2019 anayobora Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba [East African Community] mu 2018-2021.

Kuri ubu ni we Muyobozi w'Umuryango wa Commonwealth ugizwe n'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza. Kuvana u Rwanda mu icuraburindi, akarubohora akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni, bituma abanyarwanda benshi biyumvamo Perezida Kagame n'amahanga akifuza ko abayobora.

Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dogg, nyuma yo kwitegereza imiyoborere myiza ya Perezida Kagame n'urukundo yerekwa n'abaturage mu bice binyuranye by'igihugu, yavuze ko nta gushidikanya Perezida Kagame ari we nimero ya mbere mu Rwanda mu kwamamara, ati "Papa Yvan aradufite, ni we 'Superstar', abandi muba muri kwikina, sinzi ibyo muba murimo,..."

Mu ndirimbo "Thank you Kagame", Kitoko yakoreye Perezida Kagame ndetse ikaba iri kwifashishwa mu kumwamamaza, yabigarutseho, anavuga impamvu Kagame ari we ukwiriye u Rwanda. Ni Kitoko wanamamaje Perezida Kagame mu 2010 ubwo uyu muhanzi yari agisoza amashuri yisumbuye. Kuri iyi nshuro, ntiyabashije kuza kubera impamvu z'akazi.

Ati: "Uri impano Imana yaduhaye, amahirwe nk'aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe. Warakoze, urashoboye, tuyobore, turi kumwe nawe. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi, none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe niyo ngiro, kirogoya ni umuziro".

Indi ndirimbo iri kubyinwa cyane mu kwamamaza Abakandida ba FPR, ni "Nywe PK24" ya Nel Ngabo agaragazamo impamvu Abanyarwanda bahisemo Perezida Kagame. Ati "Twamuhisemo batureba, u Rwanda rutubana ubuki, yarukuye habi cyane, bamwe banze ko rutuza ubu baravuga ngo nywe, singire uwo numva ngo nywe. [...] Mana Nyagasani uturindire u Rwanda, urinde n'Umusaza".

UKO BYARI BIMEZE I RUBAVU AHO PEREZIDA KAGAME YIYAMAMARIJE KURI IKI CYUMWERU

Perezida Kagame yakiriwe muri Rubavu n'abarenga ibihumbi 250 baturutse mu Turere dutatu


AMAFOTO: Village Urugwiro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144289/mu-mafoto-100-perezida-kagame-yeretswe-urukundo-rwinshi-nabanya-rubavu-abibutsa-igihango-b-144289.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)