Urwunge rw'amashuri rwa Karengera ruherereye mu Murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke, rurashinjwa n'umuturage witwa Twagiramungu Pierre ko rumwoherezaho amazi arimo amazirantoki bikamuviramo igihombo gikomeye ndetse n'indwara zitandukanye ziterwa n'umwanda zikaba zamwibasira.
Mu kiganiro n'umunyamakuru wa BTN dukesha iyi nkuru, Twagiramungu yavuze ko iki kibazo kimaze iminsi kibaye, yagerageje kugishakira umuti afatanyije n'ubuyobozi bw'iki kigo cya GS Karengera ariko bikomeza kwanga.
Yagize ati: 'Aya mazi yanduye ku rwego rwo hejuru, arimo amazirantoki, ni ikibazo kimaze iminsi. Nagerageje kwegera ubuyobozi bwa GS Karengera ngo tukivugutire umuti ariko biranga kuko bambwiraga ko ntakibazo bafite'.
Uyu muturage avuga ko kubera ayo mazi arimo amaziranoki ndetse n'iyindi myanda (Kubera Bio-Gaz) byamuteje igihombo kinini bitewe n'impumuro mbi iyaturukamo none byatumye abapangayi be yakodeshaga inzu bahava ndetse iyo mpumuro mbi ikururira umuryango we uburwayi butandukanye.
Uwihanganye Samuel, Umuyobozi wa GS Karengera, kumurongo wa telefoni yatangarije BTN ko Twagiramungu akwiye kubegera nk'ufite ikibazo cyane ko yaje kuhubaka n'ubundi hasanzwe haca ayo mazi, noneho bakabirebera hamwe ikibazo kigakemurwa.
Ati: 'Niwe ukwiye gukemura vuba ikibazo kuko yahubatse hasanzwe hanyura ayo mazi ndetse twanamwoherereje abakurikirana icyo kibazo baramubura. Cyakora ndabizeza ko turi bubikemure nyine natwegera'.
Ingabire Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kirimbi, yabwiye BTN ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kibazo kizaba cyakemutse burundu biturutse ku bwumvikane bwa bombi nkandi bitagoye impande zombi.
The post Mu Majyepfo, ikigo cy'ishuri kiranshinjwa koherereza umuturage amazirantoki appeared first on KASUKUMEDIA.COM.
Source : https://kasukumedia.com/mu-majyepfo-ikigo-cyishuri-kiranshinjwa-koherereza-umuturage-amazirantoki/