Ni inama yateguwe ku bufatanye bw'umurango mpuzamahanga wa Reselio, Minisiteri y'Ubuzima, Kaminuza y'u Rwanda (UR), Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), yatangijwe ku mugaragaro i Kigali aho izamara iminsi itatu kuva ku itariki 7 kugeza tariki 9 Kamena 2024 muri Marriot Hotel.
Iyi nama igaruka ku ihungabana n'ubudaheranwa ibaye ku nshuro ya 6, ifite insanganyamatsiko igira iti'Ukwihangana& Ihungabana: Ubwihindurize bw'iterambere ry'ibitekerezo, imbogamizi n'icyerekezo (Resilience & Trauma: Conceptual Development, Challenges & Persepectives).
Iteraniye mu Rwanda ibaye ku nshuro ya 6, aho ihuza abashakashatsi bo mu bihugu bitandukanye biga ku kintu cyihariye ku budaheranwa aho bose bahuriye mu muryango wa Resilio wavukiye mu Bufaransa ukomereza muri Canada, byumwihariko uhuza abashakashatsi b'abarimu n'abanyeshuri.
Ibihugu bigera kuri 20 nibyo byitabiriye iyi nama birimo nka Canada, France, United Kingdom, Italy, Netherland, Colombia, Belgium,Austria,Cameroon,Ethiopia, Malawi, South Africa, DRC,Algeria,Ivory Coast,Ghana,Liberia, South Sudan n'ibindi byinshi.
Mu byagarutsweho mu gutangiza iyi nama harimo kuba hashize imyaka 30 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko abanyarwanda babashije kubana n'ibikomere batewe nayo byumwihariko abayirokotse.
Hagarutswe ku kuba u Rwanda rufite inzira yihariye mu guhangana n'ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho benshi babashije gukomeza kubaho biyubaka kandi banahanganye n'ibikomere, kubasha kubana n'agahinda gakabije hamwe n'izindi ndwara zishamikiye ku buzima bwo mu mutwe.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascene watangije ku mugaragaro iyi nama, yashimiye Resilio kuba yaragize igitekerezo cyiza cyo gutegura inama yo kungurana ibitekerezo ku Budaheranwa ndetse anagaruka ku nzira itoroshye u Rwanda rwanyuzemo y'ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Bizimana yashimye ko iyi nama yabereye mu Rwanda
Yagize ati: ''Ni byiza cyane ko iyi nama ibereye mu Rwanda kuko dufite amateka yihariye ku nzira igana ku budaheranwa nyuma ya Jenosude yakorewe Abatutsi. Nubwo hari ibikomere ariko twabashije kwiyubaka, twubaka igihugu ubu iterambere rigeze kure, ubutabera hamwe n'ubumwe bihagaze neza kandi byose twabigezeho kuko twabashije gufatanya mu budaheranwa. Ibyo twagezeho ntibyari gushoboka turi mu bwigunge ahubwo tubikesha gushyira hamwe'.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Minisitiri, Dr.Bizimana yagize ati: ''Inama nk'iyi yiga ku bibazo by'ihungabana n'ubudaheranwa u Rwanda twungukiramo byinshi. Icya mbere bituzanira ni ukungurana ubumenyi ku bantu bafite ubunararibonye, batugira inama bakurikije ubumenyi bwabo, ari nako natwe tubasangiza ibyo twagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tukabigisha uko twiyubatse tugendeye ku Budaheranwa kuko nabwo buri mu ndangagaciro zacu''.
Minisitiri Bizimana yasoje avuga ko uko u Rwanda rwiyubatse, ruhangana n'ihunganana rugana ku budaheranwa bikwiye kubera isomo abandi. Ati: ''Ibisubizo u Rwanda rwagezeho bishingiye ku muco, bikwiye kujya mu nyandiko, bikwiye gutangazwa ndetse bikabera n'abandi urugero''.
Prof. Eugene Rutembesa wa Kaminuza y'u Rwanda ari nawe uhagarariye iyi nama, yatangarije InyaRwanda byinshi ku budaheranwa n'intego y'iyi nama. Yagize ati: ''Ubudaheranwa ntiwabuvuga hatabaye ikintu kigomba kuguherana, iteka ubudaheranwa bugendana n'ihungabana n'icyago cyabaye. Ibi nibyo byatubayeho mu Rwanda kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994''.
Prof. Rutembesa yatanze ikaze ku bantu bitabiriye iyi nama yabaye ku nshuro ya 6
Yakomeje agira ati: ''Hari uburwayi bwinshi bushingiye ku buzima bwo mu mutwe, ihungabana, agahinda gakabije n'ibindi. Rimwe na rimwe abantu ntibabasha kubyikuramo. Ubudaheranwa n'Abadaheranwa rero niyo nshingano yacu yo kwigisha umuntu udaheranwa ni muntu ki? ni iki cyagufasha kudaheranwa n'agahinda?''
Prof.Rutembesa yongeyeho ko impamvu nyamukuru iyi nama yabereye mu Rwanda ari ikintu cyiza kuko u Rwanda ari urugero rw'Isi urebye uko abanyarwanda biyubatse. Benshi mu bashakashatsi b'i mahanga bari bafite amatsiko yo kuza kureba n'amaso yabo ibyo u Rwanda rumaze kugera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Biteganijwe ko iyi nama izaba iminsi itatu aho izagaruka ku bijyanye n'ihungabana n'ubudaheranwa, kungurana ibitekerezo ku bashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye, kurebera hamwe ibyakorwa ngo ubudaheranwa burusheho kugera ku kigero cyo hejuru.
Iyi nama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu bitandukanye
Dr. Kayitare Francoise Tengera wari uhagarariye Kaminuza y'u Rwanda
Hafashwe ifoto y'urwibutso ku bitabiriye iyi nama barikumwe na Minisitiri Bizimana