Mucyo Junior Didier wa Rayon Sports i Abu Dhabi umutima ntutuje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda uri mu igeragezwa mu ikipe ya Al Jazira muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Mujyi wa Abu Dhabi, bishobora kurangira agarutse atayisinyiye kubera ko atigeze akinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

Uyu mukinnyi amaze iminsi mu igeragezwa muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ni nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports.

Didier ukina ku ruhande rw'iburyo yugarira, yabwiye ISIMBI ko ubu bishoboka ko yagaruka gukina mu Rwanda nubwo igeragezwa yaritsinze, bidahagije kuko hari ibindi bareba atujuje.

Ati 'mu kibuga yaba umuvuduko na tekenike nta kibazo. Hari ibindi bareba ntujuje nko kuba ntarakinira ikipe y'igihugu na 'transfermarkt' yanjye yanditse nabi. Rwose birashoboka ko nshobora kugaruka mu Rwanda ndabona amahirwe arimo kugabanuka.'

Uyu mukinnyi ategereje igisubizo cya nyuma ejo ku wa Gatatu kuko ni bwo iyi kipe izatangaza abakinnyi batsinze igeragezwa.

Bahuriye mu igeragezwa ari abakinnyi 24 kandi iyi kipe ikaba igomba gusigarana abakinnyi 7 gusa muri abo baje gukora igeragezwa, ikaba ari bo izaha amasezerano.

Mucyo Junior Didier yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2022, hari nyuma yo kugira umwaka mwiza cyane muri Bugesera FC. Yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy'Amahoro cya 2023.

Mucyo Junior Didier ashobora kugaruka adasinyiye ikipe yagiye gukoramo igeragezwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mucyo-junior-didier-wa-rayon-sports-i-abu-dhabi-umutima-ntutuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)