Muhanga: Umugore wafatiwe n'ibise mu kwiyamamaza, yabyaye umwana amwita Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku murongo wa telephone kuri uyu wa 26 Kamena 2024, Kamugisha Marie Goreth wari ukiri kwa muganga mu Bitaro bya Kabgayi ari kumwe na nyina umubyara, yavuze ko n'ubwo yari akuriwe yumvise atacikanwa no kureba Perezida Kagame amaso ku maso.

Inzu y'ababyeyi y'Ibitaro bya Kabgayi aho yabyariye, ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi byagezweho mu myaka irindwi ishize abaturage ba Muhanga bashimiye Perezida Kagame uwo munsi ubwo yiyamamazaga aho i Muhanga.

Umubyeyi wa Kamugisha ari na we babana, yabwiye IGIHE ko we yazindutse saa Cyenda z'ijoro ajya ahabera ibikorwa byo kwiyamamaza agasiga umukobwa we aryamye, bemeranyijwe ko we atari bugeyo kuko yari akuriwe.

Kamugisha we ngo byamwanze mu nda yumva ashaka kubona Perezida Kagame bwa mbere amaso ku maso, yirengagiza ko akuriwe kandi haba hari abantu benshi, aremera aragenda, ati 'Nari mfite amatsiko yo kumubona kuko nari ntaramubona.'

Umubyeyi we yavuze ko byababereye ibitangaza kuko aho i Muhanga ari ho Perezida Kagame yavugiye ijambo agira ati 'Mubyare, mugwize,' bityo umukobwa we agahita abyara kuri uwo munsi.

Ati 'Byamubereye umugisha, kuko yaravuze ati 'ababyeyi nibababyare' koko bahita babyara.'

Yavuze ko ibise byamufashe ahagana saa kumi n'umwe z'umugoroba, yitabaza abajyanama b'ubuzima bari bari kuri site, nabo bitabaza abaganga bamushyira muri ambulance imujyana ku Bitaro bya Kabgayi aho yaje kubyarira mu ma saa saba z'ijoro.

Kamugisha yavuze ko umwana we w'umuhungu yamwise Mwizerwa Ian Kagame, kuko yamubyaye yagiye kureba Perezida Kagame, kandi amukunda cyane.

Ati 'Icyo namubwira ni ukumushimira kuko yazanye umugisha, igisigaye ni ukuzamutora.'

Kamugisha Marie Goreth na nyina babana, batuye mu murenge wa Nyamabuye, Akagari Gahogo, umudugudu Kavumu, mu Karere ka Muhanga.

Nyuma yo kumenya iyo nkuru, bamwe mu Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Muhanga barangajwe imbere na Chairman ku rwego rw'Akarere, Kayitare Jacqueline, bamusuye bamushyiriye igikoma.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yagiye guhemba Kamugisha
Kamugisha Marie Goreth yabyaye umwana yagiye mu bikorwa byo Kwamamaza Paul Kagame
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamusuye kwa muganga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umugore-wafatiwe-n-ibise-mu-kwiyamamaza-yabyaye-umwana-amwita-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)