Muhire Kevin ku meza y'ibiganiro na Rayon Sports, barahuza? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo igumane na kapiteni wa yo Muhire Kevin wamaze kubereka ko afite andi makipe yo hanze yakwerekezamo kereka mu gihe Gikundiro yamuha ibyo yifuza.

Muhire Kevin amasezerano ye na Rayon Sports yarangiranye na 2023-24, amakuru ISIMBI yamenye ni uko we yari yarafashe umwanzuro wo kudakomezanya n'iyi kipe akajya gukina hanze y'u Rwanda.

Byarashobokaga ko na we yari kugenda mbere y'uko imikino yo kwishyura ya 2023-24 itangira kuko yari afite ikipe yo muri Ethiopia imwifuza imuha amafaranga menshi, ariko kuko yari yarasezeranyije perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ko azasoza shampiyona, kandi ikipe imaze gutakaza abakinnyi benshi, yemeye kuhaguma.

Ubwo Shampiyona yari irangiye Rayon Sports yasubiye imbere ya Muhire Kevin bamubwira ko batiteguye kumutakaza, uyu mukinnyi yababwije ukuri ko atiteguye kongera gukina mu Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2024-25.

Rayon Sports yamweretse ko bamufite muri gahunda, ari we ikipe igomba kuba yubakiyeho, bamwumvisha ko agomba kuhaguma. Kevin yemeye gutangira ibiganiro ariko ababwira ko agomba guhabwa miliyoni 60 mu myaka 2.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamubwiye ko ari menshi batayabona cyane ko na we azi aho ikipe ikura, yabwiwe ko bagiye kubyigaho bazamuha igisubizo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yiteguye kuba yatanga miliyoni 40 kuri uyu mukinnyi uru mu ikipe y'igihugu.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ubwo azaba avuye mu ikipe y'igihugu ari bwo azongera kubonana na Rayon Sports maze yakwemera miliyoni 40 akaba yahita atereka umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere. Ni we mukinnyi Uwayezu Jean Fidele yifuza kongerera amasezerano mbere y'abandi.

Rayon Sports irifuza kongerera amasezerano Kevin Muhire



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-ku-meza-y-ibiganiro-na-rayon-sports-barahuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)