Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yemeje ko yagiriye inama ubuyobozi bw'iyi kipe kuba bwazana Richard Ndayishimiye ndetse no kugarura Niyonzima Olivier Seif kuko abona ari abakinnyi bayifasha.
Ibi Muhire Kevin yabivuze nyuma y'umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na APR FC bakanganya ubusa ku busa uyu munsi, ni umukino aba bakinnyi bombi bagaragayemo.
Richard Ndayishimiye ukina mu kibuga hagati, ni umukinnyi ukomoka i Burundi akaba akinira Muhazi United aho asigaje amasezerano y'umwaka umwe ariko akaba yaraje mu igeragezwa muri Rayon Sports.
Kevin Muhire akaba yavuze ko yabwiye ubuyobozi ko bishobotse bamuzana kuko yabafasha muri muri iyi kipe ikunzwe na benshi.
Ati "Richard [Ndayishimiye] namubonye mu myitozo tuvuye mu Mavubi mu Nzove ndetse no muri Muahzi twarahuye ni umukinnyi mwiza, mbwira abayobozi ko ari umukinnyi mwiza bishoboka bavugana na Muhazi bakamuzana yadufasha, umukinnyi nk'uriya mu kubaka Rayon Sports ibyo yifuza kugeraho byose mbona afite ubushobozi bwo gukina muri Rayon Sports."
Yanakomeje avuga ko ari we wabwiye ubuyobozi ko bwagarura Seif kuko ari umukinnyi wafasha muri byinshi.
Ati "Icya mbere kuri Seif ninjye wamubwiye ubuyobozi, mbabwira ko twamukeneye kuko ni umukinnyi nzi neza twakinanye kuva mu Isonga, mu Mavubi, ni umukinnyi nzi neza uzafasha Rayon Sports rero twavuganye n'ubuyobozi ku bw'amahirwe baranyumva baremwemerera."
Niyonzima Olivier Seif bwa mbere yinjiye muri Rayon Sports muri 2015 avuye mu Isonga, yayikiniye kugeza 2019 ubwo yajyaga muri APR FC yavuyemo muri 2021 ajya muri AS Kigali yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.