Munyanshoza, Bonhomme na Grace mu bazifatanya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kubona ko ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu gusenya igihugu bityo ko bukwiriye no kugira uruhare mu kucyubaka, umuhanzi Musinga Joe yateguye igikorwa ngarukamwaka kigiye kuba ku nshuro ya mbere cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko kikazajya gikorwa mu buryo bwa gihanzi.

Mu gihe rero habura iminsi micye ngo umunsi nyirizina w'iki gikorwa ugere, Musinga Joe yamaze gutangaza abahanzi bazifatanya na we, barimo Munyanshoza Dieudonne, Mukankusi Grace, Bonhomme Jean De Dieu Rwamihare, Sibomana Jean Marie Vianney ndetse na Iryayo Rwema wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Ndi Ijwi Ryawe,' 'Mu Maso Hawe,' n'izindi.

Umuhanzi Ndayishimiye Musinga Joseph [Musinga Joe] yatangaje ko iki gitaramo yise 'Mudaheranwa 30' yacyitiriye album ye nshya igaragaraho indirimbo 12 zirimo n'iyo yamenyekanyeho cyane yise 'Mwakire Indabo' zikubiyemo ubutumwa bw'ihumure n'isanamitima ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gitaramo kizakorwa mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hanizihizwa imyaka 30 u Rwanda ruri mu maboko meza ya Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda iyobore n'Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, 'hishimirwa ubuzima bwiza n'amahoro abanyarwanda bakuye mu bise by'Inkotanyi.'

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Musinga Joe yagarutse ku bijyanye n'igitaramo cye yise 'Mudaheranwa' kigiye kuba ku nshuro ya mbere, ati: 'Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari Abatutsi biswe amazina menshi abatesha agaciro nk'inzoka, inyenzi n'ibindi. 

Njyewe rero nk'umuhanzi nabonye izina rikwiriye ari Mudaheranwa, noneho nkaza kugaragaza icyo wa Mudaheranwa umaze imyaka 30 yagezeho nubwo yaciye mu bikomeye, urugendo rwe rwo kwiyubaka no kudaheranwa, no kwigira ku babishoboye bigafasha abakiri mu nzira kumva ko bishoboka.

Iyo ngiye kwibuka hirya no hino mu gihugu, usanga abarokotse Jenoside bakubwira ko bafite imyaka 30 kuko indi yabo ya mbere bayimaze bari mu mvururu, guteshwa agaciro, kuvangurwa n'ibindi bibi abatutsi bakorewe, kandi ni n'ubwa mbere mu Rwanda imyaka 30 ishize turi mu mahoro. Ubu rero Mudaheranwa30 ni igikorwa kizakorwa mu rwego rwo kwibuka, ariko na none dushima uruhare rw'Inkotanyi mu kubohora igihugu.'

Musinga Joe yavuze ko iki gikorwa azajya agikora buri mwaka, aho abazajya bacyitabira bazajya basangizanya aho bageze mu rugendo rw'ubudaheranwa ari na ko basindagiza abakiri mu nziza kugira ngo nabo batere intambwe idasubira inyuma.

Mudaheranwa30 igiye kuba ku nshuro ya mbere, izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ku ya 09 Kamena 2024 guhera i saa kumi z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro. 

Kwinjira kuri uwo munsi bizaba ari ubuntu, ariko abazitabira barasabwa kuzitwaza inkunga yo gushyigikira iki gikorwa kugira ngo kizabashe gukomeza gukorwa no mu myaka iri imbere. 


Abahanzi bazifatanya na Musinga Joe muri Mudaheranwa30 bamenyekanye 


Umuhanzi Musinga Joe agiye gukora igitaramo gishingiye ku kwibuka30


Munyanshoza wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Twarabakundaga' azaba ahari


Mukankusi Grace uzwi mu ndirimbo 'Mfite ibanga' azaririmba mu gitaramo cya Musinga 


Umuhanzi Bonhomme ndetse n'abandi bazaririmba muri iki gitaramo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143715/munyanshoza-bonhomme-na-grace-mu-bazifatanya-na-musinga-joe-mu-gitaramo-gikomeye-yise-muda-143715.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)