Murangwa yagizwe Umuyobozi wa ICCA, Ishami rya Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Frank Murangwa yari Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe gutegura Inama, Rwanda Convention Bureau, ndetse yanabaye Umuyobozi w'Agateganyo wacyo guhera muri Mutarama 2016 kugera mu Ugushyingo 2017.

Murangwa afite inararibonye mu bijyanye n'imenyekanishabikorwa mu bukerarugendo ndetse akaba yaranize ibirebana nabwo.

Afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda n'Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Breda University of Applied Science mu Buholandi aho yize ibijyanye n'imicungire y'icyekerekezo cy'ubukerarugendo.

Ubuyobozi bwa ICCA bwatangaje ko imyaka 15 y'uburambe afite muri urwo rwego izafasha iri huriro gukomeza kunoza inshingano zaryo by'umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa ICCA, Senthil Gopinath, yagaragaje ko bishimiye kwakira Murangwa Frank ku buyobozi bw'Ishami ry'iryo huriro ku rwego rw'Afurika.

Ati 'Buri umwe muri ICCA ahaye ikaze Frank. Ubunararibonye bwe bumugira umuntu ukwiye inshingano yahawe zo kuyobora Ishami rya ICCA Africa kandi twishimiye kuba tumufite. Itsinda rya ICCA ubu rikomeye kurusha mbere kandi turaharanira ko twagura imikorere yacu ku isoko rya Afurika dufatanyije na Frank uduhagarariye mu karere.'

Ku rundi ruhande Murangwa Frank yagaragaje ko yishimiye kuba yagiriwe icyizere n'ubuyobozi bwa ICCA bwo kumuha inshingano nk'izo ziremereye.

Ati 'Nishimiye kwinjira mu muryango udasanzwe kandi nshaka kuzamura ubumenyi n'ubunararibonye bwanjye mu gutanga umusaruro ukwiye.'

Mu 2017 Ikigo Street of Gold Foundation cyahaye Murangwa igihembo cy'umuntu wateje imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama [MICE], cya MICE ICON 2017.

Murangwa yagizwe Umuyobozi w'Ishami rya ICCA muri Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/murangwa-yagizwe-umuyobozi-wa-icca-ishami-rya-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)