Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, nibwo abagizi ba nabi hataramenyekana bitwikiriye ijoro bohereza ibiteza inkongi y'umuriro imbere mu nzu y'ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Munini, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango.
Bamwe mu batangabuhamya babonesheje amaso yabo ahakorewe ubu bugizi bwa nabi, batangarije BTN atri nayo dukesha iyi nkuru, ko ibyabaye ari agahomamunwa, byari bigamije kuvutsa iterambere uyu mucuruzi witwa Wellars dore ko hari n'abaturage baturanye bari buhire mu nzu iyo hataba imbaraga z'Imana.
Umutangabuhamya umwe ati: 'Habaye Imana kuko hari buhiremo benshi pe kuko uwabikoze yaragamije ubwicanyi no kuvutsa Wellars Iterambere'.
Umukuru w'umudugudu wa Munini yatangarije BTN ko bishimira kuba ntawahiriyemo cyangwa ngo hagire uhaburiramo ubuzima cyangwa se ngo hagire ubikomerekeramo.
Abajijwe aho ibyo gushaka abo bagizi byaba bigeze; yakomeje avuga ko ushinzwe umutekano mu mudugudu ayoboye, yigeze kumuhamagara kuri telefoni amubwira ko abakekwaho kubikora birutse ku buryo ntawabashije kubaca iryera ariko gushakisha bikaba bikomeye.
Umunyamakuru wa BTN wageze aho ibi byabereye, yagerageje kuvugisha nyiri butike yaririmo ibicuruzwa ntibyamukundira kuko yabanje guterwa ubwoba n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ko nagira amakuru atangaza ari bubiryozwe.
Andi makuru aturuka mu baturage avuga ko hari abaterwa ubwoba babwirwa ko uzajya agira amakuru atanga ku bitagenda neza bibasubiza inyuma azajya abizizwa n'ubuyobozi.
Umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ku murongo wa telefoni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars ntibyamukundira kuko inshuro zose yamuhamagaye ntiyigeze amwitaba.
Iyo aza kumwitaba, yari bumubaze ikigiye gukurikiraho nyuma y'uru rugomo rutoroshye.
Tumwe mu duce two kuri uyu Murenge wa Ruhango turimo Akagari ka Munini n'aka Nyamagana, dukunze kwibasirwa n'urugomo akenshi na kenshi ruba rugamije kwibirwamo abaturage ndetse no kubacutsa utwabo.
The post Muri Ruhango, abagizi ba nabi bisunze ijoro batwika inzu y'ubucuruzi, uwahemukiwe biramurenga appeared first on KASUKUMEDIA.COM.