Musanze: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye iterambere bagezeho bahiga kutazasubira inyuma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigarutseho mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame n'Abadepite 80 batanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi n'indi mitwe ya politiki bifatanyije, byabereye mu Karere ka Musanze kuri Stade Ubworoherane y'Akarere ka Musanze.

Mu bikorwa bashingiraho bishimira iri terambere birimo imiyoboro y'amazi meza begerejwe ubu bakaba bageze kuri 85% by'abafite amazi meza, ibiraro bibahuza n'ibindi bice bikoroshya imigenderanire n'imihahiranire, ibigo nderabuzima 17, imihanda ikoze neza, inzu y'urubyiruko, ibibuga by'imyidagaduro n'ibindi.

Muri aka Karere kandi hari amasomo yo ku rwego rushimishije yubatswe na Leta n'ayabikorera ku giti cyabo bashoyemo imari mu gihe mbere n'uwageragezaga gukora yahitaga yimukira ahandi kubera umutekano muke.

Ibi bikorwa kandi byiyongeraho ibyo kurengera ibidukikije birimo gutunganya imiyoboro y'amazi aturuka mu Birunga yajyaga arenga inkombe akangiza byinshi, kuvugurura amashyamba ku misozi yateza isuri n'inkangu byose byatwaye agera kuri 11.025.163.060 Frw.

Si ibyo gusa kandi kuko hubatswe n'imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Musanze, hakubakwa ruhurura z'imyuzi yaturukaga mu birunga ikangiza imyaka n'ubuzima bw'abaturage n'ibindi bavuga ko bakeshavimiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame n'Umuryango FPR Inkotanyi babakuye ku ngoyi n'intambara zirimo n'iy'Abacengezi bari barayogoje aka gace.

Bariyanga Sylvestre, wo mu mu Murenge wa Kinigi, yagize ati " Njye ndi mu bateye imbere mbikesha inama n'amahirwe nahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Kubera imiyoborere ye myiza yaratwegereye nyuma yo kudukiza abacengezi tukabona umutekano natwe twiteje imbere."

"Ku miyoborere myiza ya FPR Inkotanyi natangiye mpinga ibirayi kuri hegitari imwe, riba eshatu, ngeze aho ngira Daihatsu ntera imbere. Murebye muri Musanze ubu dufite imihanda igera kuri Pariki y'Ibirunga, umutekano urahari ku buryo ubu icyo dutegereje ni ugushyigikira Paul Kagame na FPR Inkotanyi babitugejejeho tugakomeza iri terambere."

Abakandida b'Umuryango FPR-Inkotanyi bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, mu gihe amatora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Stade Ubworoheroherane yari yakubise yuzuye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari babukereye ari benshi baje kwamamaza abakandida babo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-bishimiye-iterambere-bagezeho-bahiga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)