Musanze: Imirimo yo kubaka Isoko ryatwaye hafi miliyari 4 Frw iri kugana ku musozo (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri Soko ry'ibiribwa rya Musanze ryubatse mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, ahahoze isoko ryari rishaje rikaza gusenywa, mbere yo kongera kubakwa mu buryo bugezweho, bukabungabunga ibidukikije kandi rikakira abantu benshi barikoreramo n'abarihahiramo.

Nibura abacuruzi 2800 bazaba bakorera muri iri soko.

Imirimo yo kuritunganya yatangiye mu ntangiro z'uyu mwaka, itewe inkunga n'Ikigo cy'u Bubiligi cy'Iterambere (Enabel) binyuze mu Kigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA).

Ibi byose bishimangira amasezerano y'ubufatanye hagati ya Leta y'u Bubiligi n'iy'u Rwanda, agamije gufasha abacuruzi n'abakoraga ubuzunguzayi kubona aho gukorera heza.

Iri soko rizaba rifite ububiko bwo kubikamo imyaka, igice kizakorerwamo ubworozi bw'inkoko no gutunganyirizamo inyama z'amoko atandukanye ndetse na parikingi nini.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n'Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, avuga ko iri soko ryitezweho guhuriza hamwe abacuruzi no kurimbisha Umujyi, agasaba abazarikoreramo kurushaho kunoza serivisi batanga.

Yagize ati "Icyo twiteze kuri iri soko ni uko rizongera ubwinshi bw'abarikoreramo, kongera ubwiza bw'Umujyi wa Musanze. Niyo mpamvu dusaba abazarikoreramo kunoza serivisi batanga zikaba nziza."

Bamwe mu bacuruzi bazacururiza mu isoko rya 'Carrier' bemeza ko muri iyi mwaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye badashidikanya ko iterambere bagenda barigeraho.

Nikuze Diane ni umwe muri bo, yagize ati "Ubundi mbere twakoreraga mu isoko ryari ryaratangiye kwangirika ndetse rifunganye ku buryo hari n'igihe umukiliya wawe yakunyuragaho kubera kuba hato. Ririya urabona ko ryubatse neza kandi ni rinini. Turifuza ko ibiciro byazaba bidakanganye kugira ngo natwe dukore twunguke."

Kubaka iri soko byatanze akazi ku basaga 700 bakora amanywa n'ijoro, ubu bakaba bageze ku cyiciro cyo gutera amarangi, ubusitani n'indi bijyanye n'isuku.

Isoko ry'ibiribwa rya Musanze ryubatswe mu buryo ibyiciro byosebizibona aho bikorera, bityo bigabanye umubare munini w'abakoraga ubucuruzi butemewe bw'ubuzunguzayi babaga barabuze aho bakorera.

Ubu Akarere ka Musanze kari muri gahunda yo kureba uko gatangira kwakira ubusabe bw'abakeneye kwiyandikisha kuzarikoreramo kugira ngo bashakirwe aho bazakorera.

Abari abazunguzayi bubakiwe isoko rigezweho
Isoko rishya rya Musanze rizagabanya ikibazo cy'ubucucike
Imirimo yo kubaka Isoko ry'ibiribwa rya Musanze igeze kuri 96% ku buryo rizatahwa mu minsi ya vuba
Isoko ry'ibiribwa rya Musanze rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi barenga 2800



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-isoko-rishya-rya-miliyari-hafi-4-frw-rizakorerwamo-n-abarenga-2800

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)