Musenyeri Mwumvaneza yasabye abagororerwa Iwawa kudapfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabikomojeho ku wa 13 Kamena 2024, ubwo yari yasuye abasore n'abagabo bafatiwe mu mico n'imigirire ibangamiye rubanda bakajya kugororerwa muri iki kigo kiri ku Kirwa cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro.

Igororamuco ni uburyo bwo gusubiza mu murongo bitanyuze mu nzira z'ubucamanza n'amategeko abafatiwe mu bikorwa birimo ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge n'ibindi.

Abari muri ibi bigo bagira umwanya wo kwiga, kuvuzwa no gusurwa n'abayobozi mu nzego zinyuranye bakaba impanuro zibibutsa ko badakwiye gupfusha ubusa aya mahirwe igihugu cyabashyiriyeho.

Musenyeri Mwumvaneza yabwiye abagorerwa Iwawa ko atariho bakagombye kuba bari, kuko bakabaye bari mu bikorwa biteza imbere igihugu n'imiryango yabo.

Yagize ati 'None uyu munsi mwibujije ayo mahirwe, mubera igihugu cyacu umuzigo uremereye. Igihugu cyacu ntigicika intege kubera ko kibakunda cyane. Kubona gifata iyi gahunda kikita ku mibereho yanyu, kigashaka imyuga mwigira aha byose ni umutungo wakabaye ukora ibindi."

Muri uru ruzinduko abagera kuri 77 bahawe amasakaramentu arimo kubatizwa, ukarisitiya ya mbere, gukomezwa no kugarukira Imana.

Mwumvaneza yabwiye abagorerwa Iwawa ko Igihugu, amadini n'amatorero badashobora kubatererana.

Ati 'Iyo naje aha tukazenguruka banyereka ibyo mukora, nkunda kubaza ngo waje hano kubera iki? Ngasanga impamvu mutanga zidafatika. Kuvuga ngo nagiye mu rumogi nshaka kongera ingufu, urumogi se rutanga ingufu hehe? Ko rukwangiza mu bwonko ahubwo. Kuvuga ngo bamfashe nshikuza amasakoshi, n'amatelefone, ujya gukora ibyo kubera iki ufite ubwenge, ufite amaboko wagombye gukora ukarya bike bivuye mu maboko yawe? Izo mpamvu ziba zumvikana koko?'

Umuyobozi Mukuru w' Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred, yabwiye abagororerwa muri iki kigo ko ari amahirwe adasanzwe igihugu cyabashyiriyeho kuko bakabaye bari muri gereza kuko ibikorwa bafatirwamo bigize ibyaha.

Abajyananwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa bigishwa imyuga irimo guhinga no korora kinyamwuga, ububaji, ubudozi, ubwubatsi n'amategeko y'umuhanda no gutwara moto.

Abajyanywe muri iki kigo bafite indwara zitandukanye bahabwa abaganga b'inzobere babavura ku buntu, abatazi gusoma no kwandika nabo bakabyigishwa.

Icyiciro kiri kugororerwa Iwawa ni icya 24, kirimo abasore n'abagabo barenga 5000, barimo 1375 basubiyeyo inshuro irenze imwe.

Musenyeri Mwumvaneza yasabye abagorerwa Iwawa kwirinda gusubiza mu ngeso mbi baba barahozemo
Abagororerwa Iwawa bigishwa imyuga irimo ubuhinzi n'ubworozi bya kinyamwuga
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yibukije abagororerwa Iwawa ko igihugu kibakunda
Abari guhabwa inyigisho zitangirwa Iwawa bahawe umwanya wo kwicuza ibyaha no kwiyunga n'Imana
Musenyeri Mwumvaneza yasezeranyije abagororerwa Iwawa ko azabazanira na karidinali Antoine Kambana akabasura
Abagera 77 bamaze igihe mu rugendo rwo kwiyuzuza n'Imana bahawe amasakaramentu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-mwumvaneza-yasabye-abagororerwa-iwawa-kudapfusha-ubusa-amahirwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)