Muvara Ronald wa REG VS yasezeranye na Umuhoz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki 20   Kamena 2024, ubera ku murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Muvara Ronard usanzwe ari n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Volleyball, yari amaze igihe gisaga imyaka 7 ari mu rukundo na Umuhoza Mariam, kuko batangiye gukundana ubwo bose bigaga mu kigo cy'amashuri yisumbuye cya Rusumo High School.

Tariki 30 Kamena 2024, ni bwo aba bombi bazakora ubukwe, aho gusaba no gukwa bizabera i Rebero, basezeranire muri EAR Remera, mu gihe abatumiwe bazakirirwa i Rebero.

Muvara arahira ko azabana na Mariam akaramata 

Muvara Ronard uzwiho kurekura ibiro bikomeye cyane, yatangiye gukina umukino wa Volleyball nk'ibizamutunga kuva mu 2013, ubwo yakiniraga ikigo cya Rusumo High School, ahava mu 2017, yerekeza muri APR VC, ayikinira umwaka umwe 2018/19, ahava yerekeza muri Gisaga 2020, ayivamo 2023. Aherutse gusinyira REG VC, aho azaba ari umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y'u Rwanda. 


Mariam yemeza ko azabana na Muvara mu bibi n'ibyiza 





Tariki 14 Mutarama ni bwo Muvara yateye ivi asaba Mariam ko yazamubera umufasha 

Aba bombi batangiye gukundana bakiri abanyeshuri 

Muvara asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Volleyball ndetse na REG VC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144211/muvara-ronald-ukinira-ikipe-ya-reg-vs-yasezeranya-na-umuhoza-mariam-kuzabana-akaramata-ama-144211.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)