Nakinnye 'retour' mbizi neza ko APR FC itazanyongerera amasezerano - Omborenga Fitina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wo ku ruhande rw'iburyo, Omborenga Fitina yavuze ko yakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona abizi neza ko atazongererwa amasezerano muri APR FC.

Uyu mukinnyi nimero ya mbere ku mwanya we mu gihugu cyane ko ari we ubanzamo mu ikipe y'igihugu, byatunguye benshi kumva ko APR FC itazamwongerera amasezerano.

Omborenga Fitina wari umaze imyaka 7 muri APR FC, kumva ko APR FC yafashe icyemezo cyo kumurekura ntabwo abakunzi b'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu babyakiriye neza kuko ari umukinnyi babonaga bagikeneye.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Omborenga Fitina ntabwo yashatse kwerura ngo avuge impamvu APR FC itamwongereye amasezerano ariko avuga ko yakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 abizi neza ko atazongererwa amasezerano.

Ati "Ndirinda kubijyamo cyane imbere, byanze bikunze haba hari impamvu kuko njyewe iyo mpamvu nayimenye imikino yo kwishyura ari nk'aho igiye gutangira, nakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona mbizi neza ko ntazongererwa amasezerano mfite amakuru yuzuye, gusa iyo ibintu bimeze kuriya urakomeza ugakora kuko ni wowe uba uzi icyo ushaka, gusa nyine impamvu batanyongereye hari impamvu irimo imbere ntashaka kwinjiramo, gusa nzakomeza njye n'ahandi nta kibazo."

Bivugwa ko uyu mukinnyi yagiranye ikibazo n'umwe muri 'staff technique' ya APR FC ari n'aho havuye y'uko afite ikibazo cy'imyitwarire mibi cyatumye atongererwa amasezerano.

Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC muri 2017 ubwo yari avuye gukina muri Slovakia, akaba yaratwaranye na yo shampiyona 6 harimo 5 yegukanye zikurikiranya.

Omborenga Fitina yavuze ko yakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona abizi neza ko APR FC itazomwongerera amasezerano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nakinnye-retour-mbizi-neza-ko-apr-fc-itazanyongerera-amasezerano-omborenga-fitina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)