Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -'Chairman' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Paul Kagame, ari nawe Chairman akaba n'Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, yavuzwe ibigwi n'abatuye Nyamasheke bamushimiye byinshi by'iterambere yabagejejeho mu myaka amaze ayobora u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena 2024, wari umunsi wa karindwi wo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame washimiye ab'i Nyamasheke uko bitaye ku mutekano w'igihugu mu 2019.

Akarere ka Nyamasheke ni aka cyenda uyu Mukandida wa FPR Inkotanyi yagezemo yiyamamaza, nyuma ya Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi.

Mu ijambo rye, Paul Kagame yashimiye abatuye aka Karere uburyo bagaragaje ko bakomeye ku gihugu cyabo ubwo hari abashakaga kubacengeramo ngo bahungabanye umutekano w'u Rwanda mu myaka itanu ishize.

Yashimangiye ko FPR Inkotanyi iharanira ko Abanyarwanda bagira ubumwe, iterambere, ubumenyi n'ubuzima bwiza ndetse 'hari byinshi tugishaka kubaka'.

Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kwitinya, ahubwo rugomba kwiyumvamo ubushobozi kandi mu gihe bubaye buke bushobora kongererwa

Chairman wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame yongeye gushimira abaturage ba Nyamasheke uburyo bafashije mu kwirindira umutekano mu 2019 ubwo umutwe wa FLN wagabaga ibitero.

Yavuze ko abateye u Rwanda bari babeshywe ko muri Nyamasheke hari abaturage barambiwe ubutegetsi ku buryo bazabafasha, gusa agaragaza ko bari bibeshye.

Ati 'Bari bababeshye ngo muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, n'ubutegetsi buriho, bashaka guhindura ibintu, bambuka baje gufatanya na bo ngo babatere inkunga barwane bafate ubutegetsi. Bari bababeshye ko bashyigikiwe n'amahanga nk'uko n'ubu babivuga, ariko sinirirwa mbasubiriramo, murabizi uko byagenze.

Ni bake muri bo bazabara inkuru kandi ni uko basanze baribeshye, basanze aba Nyamasheke muri Abanyarwanda nk'abandi Banyarwanda bari mu nzira yo kubaka u Rwanda.'

Perezida Kagame kandi yakomoje ku bihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ababiyobora bagiye bumvikana bavuga ko bashaka gutera u Rwanda.

Ati 'Bavuga ko bo bazabihindura bihagarariye iwabo, ko bafite ibikoresho bashobora kohereza […] Abantu nk'abo bibagirwa vuba. Barabigerageje kenshi ariko banibagirwa n'ibyo tubabwira buri munsi. Sinshaka kuvuga wa mugani w'Ikinyarwanda 'u Rwanda ruratera Ntiruterwa'.

Nababwiye kenshi ko u Rwanda rwacu turaruzi ni ruto, ariko ni na bo barugize ruto bamwe […] Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano. Byaba bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu tuhangize, 'Oya'. Tuzabasanga aho igihugu ari kinini kandi si bo Imana yahaye amahirwe yo kuba banini, ubuto bwacu turaburinda, tukajya mu binini tukabirangirizayo.'

Yakomeje agira ati 'Nabwiye n'abandi niba bumva, kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya. Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze, nabibutsa ngo 'bashatse bacisha make' tukabana, tugahahirana twese tukiteza imbere. Nibatabishaka 'Ntibindeba'.'

Nyuma yo kurinda umutekano w'igihugu, Paul Kagame yavuze ko haba hakurikiyeho urugamba rwo kubaka ubukungu, Abanyarwanda bakabikora bashyize hamwe.

Ati 'Icyo dushyira imbere, ntawe twabuza kugira idini iri n'iri, ntawe twabuza kwitwa ubwoko ubu n'ubu ariko icy'ibanze duharanira ni ukuba Umunyarwanda. Ikindi cyose ushaka kuba ugifitiye uburenganzira igihe kitabasha kubangamira umutekano w'abandi. Ibyo byose tubikoresha mu kubaka Ubunyarwanda. Nyuma yo kuba Umunyarwanda, uri Umunyarwanda ufite iki? Ni ho duhera twubaka ubukungu.

Hari ubuhinzi n'ubworozi bizamuka bikaba ibya kijyambere, hari ukwikorera abantu bakiteza imbere. Hari ukwiga, ukagira ubumenyi. Ubundi buri wese afite ubwenge ariko ntabwo buri wese afite ubumenyi. Ubumenyi burashakwa, twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugarukira hose.

Imihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cya tariki 15 z'ukwa karindwi, hanyuma mukongeraho ibikorwa byanyu ubwanyu.

Ibyangombwa by'iterambere ry'u Rwanda bikubiye muri ibyo. Tukubaka inganda za bya bindi bavugaga […] Tukagira inganda zikora n'ibindi byose. Hari ibintu muzi u Rwanda rukenera na Afurika, dufite ibyangombwa byose dukoze inganda zibitunganya twakwihaza ndetse tugahaza n'amahanga.

Uko bimeze, dufite ibyangombwa byose, nta nganda zo kubyongerera agaciro: Icyo dukora bijya hanze ku mafaranga make, bakazabitugarurira byatunganyijwe ku mafaranga menshi. Dukwiriye kugira inganda zibikora, aho kubivana hanze kandi byavuye hano, tukaba twahahira abo hanze byatunganyirijwe hano.

Guhitamo tariki 15 z'ukwezi gutaha, ni uguhitamo gukomeza iyo nzira yo kwiyubaka.'

The post Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -'Chairman' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/narababwiye-ngo-u-rwanda-kubera-ko-ari-ruto-ntabwo-tuzategereza-udutera-adusanga-hano-chairman/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=narababwiye-ngo-u-rwanda-kubera-ko-ari-ruto-ntabwo-tuzategereza-udutera-adusanga-hano-chairman

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)