Nashoboraga nte gushimira abantu bishe data?-Pst Dr. Rutayisire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pst Dr. Rutayisire yari mu kiganiro cyagenewe urubyiruko rusaga 1500 rwo mu turere twose tw'igihugu rwitabiriye Igihango cy'Urungano kuri uyu wa 8 Kamena 2024, hibukwa ku nshuro ya 30 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko itorero ry'igihugu ryahozeho mbere y'ubukoloni ryafashaga abana b'Abanyarwanda kwiyumva nk'abana b'igihugu.

Pst Dr. Rutayisire yageze mu mashuri abanza mu 1965, ndetse mu gihe cyose Abatutsi barahagurutswaga, n'Abahutu bagahagurutswa bagamije kubiba urwango mu bana bakiri bato.

Ati 'Hari ubwo abantu bavuga ngo twe ntitwari tuzi icyo twari cyo, abo ni abo muri za 1970. Kuko nk'ubwo twebwe bo muri za 1960 nk'ubwo njye mu 1965 sinari kuyoberwa uwo ndi we twaramaze iminsi twirukanka,twihisha mu 1961, mu 1963 papa bakamwica ntabwo wari kumbwira ngo sinzi uwo ndi we.'

'Twari tubizi kuko twebwe amateka yari yaratwigishije ko hari abahigwa hakaba n'abahiga ukamenya ngo uriya ni umuhutu, uyu ni umututsi kandi n'abana bakabikubwira. Ndibuka ko twajyaga dutaha tuvuye ku ishuri ugasanga ku migwegwe yose, kuva iwacu kugera ku ishuri hari kilometero enye ku migwegwe hose habaga handitseho. Njye na mushiki wanjye unkurikira twari abahanga mu ishuri ugasanga ku migwegwe handitseho ngo ziriya nzoka zo kwa Karasira tuzazica.'

Yavuze ko mu isomo ry'uburere mboneragihugu abigishaga ibisobanuro by'amabara y'ibendera ry'igihugu babihuzaga no kubiba urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi.

Pst Dr. Rutayisire yasobanuye ko mu gihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu hari igice ataririmbaga kirimo amagambo avuga ngo 'nshimira abarwanashyaka.'

Ati 'Nazunguzaga umunwa ngo batamenya ko ntari kuririmba, ariko nashoboraga nte gushimira abantu bishe data?'

'Gusenyuka k'ubunyarwanda, barabanje bavanaho inkingi zatugiraga Abanyarwanda binjizamo sisiteme ituma tutiyumva mu bunyarwanda, bamwe bakibona mu moko, bamwe bakaba abanyamahanga abandi bakaba abenegihugu, bakabyigisha mu ishuri, bakabishyira mu bikorwa barangiza na politike ikabishimangira.'

Yagaragaje ko mu 1983 yari yarasoje amasomo ya kaminuza ari n'umwarimu muri kaminuza ariko bamwirukanayo bamujyana kwigisha mashuri y'icyiciro rusange (Tronc Commun), ubuyobozi bwayo bugashaka kumuhagararaho ariko icyemezo cyari cyanditseho ko yirukanywe kubera bivuze ku mpamvu za Leta birangira ahavuye.

Yagaragaje ko yaba repubulika ya mbere n'iya kabiri zose zari zaramunzwe n'ivangura n'amacakubiri asaba urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside aho iva ikagera.

Rev Pst Dr. Antoine Rutayisire yabwiye urubyiruko ko mu ndirimbo yubahirizaga igihugu no mu ibendera hari harimo byinshi bitanya Abanyarwanda
Urubyiruko rwitabiriye Igihango cy'Urungano rwashimye ibyo igihugu cyagezeho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nashoboraga-nte-gushimira-abantu-bishe-data-pst-dr-rutayisire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)