Ndakeka ntacyo Rayon yashinja kuko ntacyo ntakoze - Ishimwe Christian wageneye ubutumwa abakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso, Ishimwe Christian yavuze ko yari yiteguye gukinira Rayon Sports ariko bakaba batarumvikanye akaba ari yo mpamvu yerekeje muri Police FC.

Ni nyuma y'uko ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024 atangiye imyitozo muri Police FC aheruka gusinyira imyaka 2.

Yasinyiye Police FC nyuma y'uko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko birangira batumvikanye nubwo hari n'igihe cyageze inkuru zirasohoka ko yasinye ariko ntibyari byo.

Nyuma yo gutangira imyitozo muri Police FC, Ishimwe Christian yabwiye B&B ko yakoze ibyo yari ashoboye byose ngo akinire Rayon ariko biranga.

Ati "Rayon Sports twaravuganye ariko ntabwo byagenze neza, kuri njye ntacyo banshinja kuko ntacyo ntakoze ngo nyizemo biranga, ntitwumvikana numvikana na Police FC kandi na yo ni ikipe nziza."

Agaruka ku butumwa yagenera abakunzi ba APR FC yakinnye imyaka 2. Yagize ati "Abakunzi ba APR FC ndabakunda, amahirwe masa, mbifuriza ibyiza umunsi ku munsi."

Ishimwe Chritsian yakiniye ikipe ya Marines FC, yavuyemo yerekeza muri AS Kigali yakiniye kugeza 2022 avamo ajya muri APR FC yakiniye imyaka 2 ubu akaba yamaze kugera muri Police FC.

Ishimwe Christian yamaze kwerekeza muri Police FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndakeka-ntacyo-rayon-yashinja-kuko-ntacyo-ntakoze-ishimwe-christian-wageneye-ubutumwa-abakunzi-ba-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)