Nel Ngabo yungukiye iki mu gukurira iruhande... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nel Ngabo yibuka ko mu 2017 ubwo yari mu mashuri yisumbuye, yabonye uburyo abahanzi barimo Knowless bataramiye ibihumbi by'abantu mu bikorwa byo kwiyamamaza k'Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Ni ibintu avuga ko yabonaga nk'inzozi, kandi ntiyiyumvishaga ko igihe kimwe kizagera akabasha kwicara ku intebe imwe n'abo.

Kimwe mu bifasha abahanzi bashya, harimo gukurira mu maboko y'umuhanzi ufite izina kumurusha! Ingero ni nyinshi usubije inyuma amaso wabyibuka.

Tekereza ku kuntu wamenye Kenny Sol na Juno Kizigenza biturutse mu kuba Bruce Melodie yaratangaje ko abafasha binyuze muri Label yise 'Igitangaza'.

Uribuka ko mu bihe bitandukanye byavuzwe ko itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse, ryari rikomejwe n'uko umunyamuziki akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Mani Martin yababaye hafi.

Ntawakirengagiza kandi uruhare Mugisha Benjamin [The Ben] yagize rwatumye umuhanzi Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bamumenya. Icyo gihe yamufashaga binyuze muri sosiyete y'umuziki ya RockHill yashinze.

Producer Element wamenye, byaturutse ku muhate n'imbaraga Nduwimana Jean Paul [Noopja] yashyizemo. No mu bihugu bindi, iyo umuhanzi akuriye mu maboko ya mugenzi we cyangwa bagenzi be izina rye rirakomera mu buryo bugaragarira buri wese.

Diamond yafashe ukuboko Harmonize amwereka Isi, none yabaye umuhanzi w'igihangange, Mr Eazi yazamuye Joeboy n'abandi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Nel Ngabo yavuze ko gukurira mu maboko ya Kina Music ahuriyemo na Knowless, Platini ndetse na Tom Close byamufashije gukura kandi amenya kubyaza umusaruro umwanya wose yabonye.

Ariko kandi avuga ko atangira gukorana na bariya bahanzi, byamuteye igitutu, bituma ashyira imbaraga nyinshi mu gukora ibihangano bitandukanye.

Ati "Ninjira muri Kina Music nari mfite akantu kameze nka 'Pressure' (igitutu), ndavuga nti ninjiye muri 'record Label' iri mu bantu bakoze ibintu birenze, batwaye Guma Guma, noneho njyewe nakuze n'imiziki yabo ariyo niyumvira, ni nabo batumye ninjira mu muziki, ndavuga nti ngomba gukora bimwe bitabaho.'

Akomeza ati 'Niyo mpamvu rero byabaye ngombwa ko nkora imiziki myinshi kugirango nangire ibintu byanjye, abantu bamenye ko kujya 'record Label' irimo abantu bafite ibikorwa byinshi, uzanye ibintu by'ubunebwe, abantu baguseka.'

Nel Ngabo yavuze ko yakoresheje amahirwe yabonye yo kubana na Knowless, Tom Close na Platini bituma urwego rwe rw'umuziki ruzamuka mu gihe gito.

Uyu muhanzi uherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza, anavuga ko yungukiyemo ibijyanye no kwandika indirimbo, kuririmba byihariye nk'undi muhanzi wese ushaka kugeza ibintu bye ku rwego rwo hejuru, kandi bizaramba.

Nel avuga ko inama zose yagiriwe na bariya bahanzi yazikurikije, kandi byatanze umusaruro. Yavuze ko Knowless yamwigiyeho 'gukora cyane no kudacika intege', Tom Close amwigirahho 'gukoresha amahirwe yose abonye neza', ni mu gihe Platini yamugiriye inama yo kutishyira hejuru kubera ko indirimbo ye yakunzwe.

Ati 'Platini yarambwiye ati jya werekana ko ushoboye gukora injyana zose, uyu munsi ukore Afrobeat, Zouk, RnB, mbese werekana ko ushoboye byose.'

Uyu musore avuga ko n'ubwo bimeze gutya, umujyanama we Ishimwe Karake Clement yamwigiyeho gukunda akazi no kugira ikinyabupfura. Ati 'Nkavuga nti niba niyemeje gukora ikintu ngomba kugikora...'

Nel Ngabo avuga ko gukurira iruhande rwa Knowless, Platini na Tom Close byanamufashije byoroshye gukorana n'abo kuri Album eshatu zose amaze gushyira hanze.

Nel Ngabo asobanura Album ye ya mbere nk'igihangano yakoze ari kwimenyereza ikibuga cy'umuziki;

Album ya kabiri ayikora yumvikanisha ko noneho yatangiye gukura mu mutwe ari nabwo yakoranye n'abahanzi nka Bruce Melodie na Fireman, ni mu gihe Album ya Gatatu yamuciriye inzira kandi yumvikanisha ko yazamuye urwego rwe, ashyira ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga. 

Nel Ngabo yatangaje ko gukurira iruhande rwa Knowless, Platini na Tom Close byamufashije gutinyuka ikibuga cy'umuziki

Nel Ngabo yorohewe no gukorana indirimbo na bariya bahanzi bitewe n'uko babarizwa muri Label imwe
Platini yagiriye inama Nel Ngabo yo kudashiturwa n'uko indirimbo ye yakunzwe, ahubwo akwiye guharanira gukora ibintu byinshi

Tom Close yagiriye inama Nel Ngabo yo kubyaza umusaruro amahirwe yose abonye


Knowless yagiriye inama Nel Ngabo yo gukora cyane no kudacika intege 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEL NGABO

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYWE PK24'

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144014/nel-ngabo-yungukiye-iki-mu-gukurira-iruhande-rwa-knowless-platini-na-tom-close-144014.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)