Ngororero: Mpayimana Philippe yijeje abaturag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, abakandida bahataniye umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe kuba ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024, bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza aho begera abaturage bakababwira ibyo bazabagezaho mu gihe batorwa.

Mpayimana kandi yabwiye abaturage b'i Ngororero ko nibamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda azazana impinduka mu rwego rw'uburezi aho nibura abasoje amashuri yisumbuye bazajya babanza kujya mu Ngabo z'u Rwanda nibura amezi 6.

Mpayimana yasoje ibikorwa byo kwiyamamariza kuri Site ya Kabaya, mu Karere ka Ngororero abizeza ko nibamutora tariki 15 Nyakanga 2024, azabafasha mu bindi birimo guteza imbere umurimo.

Ku munsi w'ejo hashize tariki 26 Kamena 2024, Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yiyamamarije mu Karere ka Musanze, abwira abari bamukurikiye ko inguzanyo zo mu ma Banki zifite inyungu yo hejuru, nibamutora inyungu ku nguzanyo izajya munsi 10%.


Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yiyamamarije i Ngororero


Yavuze ko nibamugirira icyizere azazana impinduka mu burezi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144427/ngororero-mpayimana-philippe-yijeje-abaturage-impinduka-mu-burezi-144427.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)