Ni ukubura ubushake kw'ibihugu - Dr Adeogun-Phillips kuri Kabuga wafashwe ashaje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye mu nama mpuzamahanga yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu 17 Kamena 2024, yagarukaga ku ruhare rw'inkiko mpuzamahanga n'iz'u Rwanda ku kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kurebera hamwe icyakorwa ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Yateguwe n'Umuryango Certa Foundation ku bufatanye n'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Rwanda Bar Association, hanatumirwa abarimo inzobere ku kuburanisha ibyaha mpuzamahanga, barimo Dr. Charles Adeogun-Phillips wamaze imyaka 20 ari Umushinjacyaha mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Dr. Charles yabajijwe n'itangazamakuru icyo avuga ku kuba bamwe mu bazwi nk'abacurabwenge ruharwa mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Kabuga Félicien bararekuwe badakoze ibihano by'ibyaha bashinjwa.

Yasubije ko kuba yarafashwe ageze mu zabukuru yaranatangiye kwibasirwa n'indwara zituma atabasha kwibuka, ari ikimenyetso cyo kubura ubushake bw'imikoranire y'ibihugu mu kuburanisha ibyaha ku rwego mpuzamahanga.

Ati ''Ntekereza ko ikibazo kuri Kabuga mu by'ukuri ari ukubura imikoranire ku rwego mpuzamahanga kuko hari abakurikiranweho nk'ibyo byaha bakiri hariya hanze. Ntibigeze batabwa muri yombi kubera kubura ubushake kw'ibihugu. […] umusaza ugeze mu myaka yo kwibasirwa n'indwara zo kwibagirwa, nta mbaraga afite yo kujya imbere y'inkiko. Icyo ni cyo kibazo cyo kubura ubushake bw'imikoranire ku rwego mpuzamahanga mu kugenza ibyaha mpuzamahanga.''

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Moïse Nkundabarashi, we yavuze ko akurikije uburyo ibihugu byagenze gake mu gutanga ababihungiyemo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa se ngo bibaburanishe, bigaragaza ko nta somo byayikuyemo ku buryo birebye nabi na byo yabikorerwamo.

Ati ''Ikintu kimwe gikomeye navuga, ni uko Isi imeze nk'aho nta masomo yavanye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Rwanda, kandi ibyo bikaba ari ikibazo gikomeye cyane kuko kuba bimeze gutyo bisobanuye ko jenoside abantu batitonze cyangwa badashishoje bakwisanga yongeye kuba.''

''Iyo urebye amagambo akoreshwa mu bihugu duturanye hano mu karere, ukareba ndetse n'uburyo nyine ibyo bihugu byitwara mu bijyanye no kuba byakohereza abo bantu mu Rwanda cyangwa se ngo bibaburanishe, […] usanga uburyo abantu babifata nk'ibintu byoroheje ku buryo abantu batitonze Isi ishobora kongera kwisanga ibyabaye mu gihugu cyacu ari byo Jenoside yakorewe Abatutsi byongeye kuba ahandi.''

Umunyamategeko Florida Kabasinga washinze Umuryango Certa Foundation akaba n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'uyu muryango, yavuze ko gutegura ibiganiro nk'ibi byabaye none ari ugushyigikira gahunda yo gusigasira amateka y'u Rwanda mu kwibukiranya ibyabaye, hagamijwe gukumira ko byazongera ukundi.

Ati ''Twabiteguye kugira ngo tuganire ku butabera bwatanzwe n'Urukiko Mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'uko ubutabera bwatanzwe n'u Rwanda mu nkiko zo mu Rwanda, no kuganira ku bintu twakora kugira ngo dukomeze twiyibutsa ibyabaye, amakosa yabaye atazasubira.''

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rumaze gukora byinshi mu kubaka ubutabera bwarwo mu myaka 30 ishize, yongera gusaba ibihugu by'amahanga ko ibigifite abacyekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabashyikiriza u Rwanda cyangwa bikababuranisha.

Dr. Charles Adeogun-Phillips wabaye Umushinjacyaha w'Umuryango w'Abibumbye, yavuze ko kuba Kabuga Félicien yaratangiye kuburanishwa ageze mu zabukuru, ari ukubura ubushake kw'ibihugu mu mikoranire
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Moïse Nkundabarashi, yavuze ko abona nta somo Isi yakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Florida Kabasinga wa Certa Foundation, yavuze ko ibiganiro byabaye none bigamije ibirimo kongera kuganirwa ku cyakorwa ngo Jenoside itazasubira ukundi
Ibi biganiro byanagarutse ku ruhare rw'inkiko mpuzamahunga n'iz'u Rwanda mu kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ukubura-ubushake-kw-ibihugu-dr-adeogun-phillips-kuri-kabuga-wafashwe-ashaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)