Ni umuramyi wihebeye imiyoborere: Ibyo wamenya ku muyobozi mushya wa RALGA - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habimana Dominique agiye kuri uwo mwanya asimbuye Ngendahimana Ladislas uheruka kwegura ku mirimo nyuma y'imyaka itandatu akora muri urwo rwego.

Habimana yemejwe kuri uyu wa 6 Kamena 2024 ubwo hateranaga Inteko rusange y'uru rwego ruhuza inzego z'ibanze.

Uyu mugabo watowe ntabwo ari mushya mu bijyanye n'imiyoborere kuko yakoze mu nshingano zinyuranye mu bigo bitandukanye birimo imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

Uyu mugabo usanzwe ari umuhanzi afite inararibonye mu miyoborere kuko yakoze mu bigo bitandukanye birimo n'Ikigo cy'Abasuwisi gishinzwe Iterambere n'Imikoranire yari amazemo imyaka itandatu guhera muri 2018.

Yakoze kandi mu kigo cy'Abadage cya GIZ ari impuguke ishinzwe uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa aho yakoraga ibikorwa birimo inshingano zo gukorana n'imiryango itari iya Leta, gutanga ubujyanama ku bafatanyabikorwa, guhanga udushya no gudutangaza n'ubundi bujyanama butandukanye imirimo yakoze guhera mu 2013-2015.

Mu 2016 yakoze kandi muri GIZ Rwanda nk'umujyanama Mukuru mu bijyanye n'imiyoborere ishingiye ku muturage.

Muri izo nshingano yakoranye bya hafi n'imiryango itari iya Leta, inzego z'ibanze n'ibigo bya Leta bitandukanye. Ni inshingano yamazemo imyaka ibiri kuko yazikoze guhera mu 2016-2018.

Habimana yakanyujijeho nk'umuhanzi w'Indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu myaka 10 ishize mu ndirimbo zamenyekanye zirimo, Njyewe Na Yesu, Umunyarwanda, Icyiza Gitsinde Ikibi, Ndagukunda, New Generation, Oh Rwanda, Il est Rois, Imirimo itangaje, Narababariwe Izina Rizima, We need Peace, Naremeye, icyiza gitsinde ikibi n'izindi nyinshi.

RALGA ifite inshingano zirimo kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z'ibanze no gutanga ibizamini muri izi nzego, nyamara izi nshingano zo gutanga ibizamini zimaze iminsi zihagaritswe kubera imikorere itaravuzweho rumwe mu mitangire y'ibi bizamini.

Habimana Dominique ni we watorewe kuyobora RALGA
RALGA yabonye umuyobozi mushya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuramyi-wihebeye-imiyoborere-ibyo-wamenya-ku-muyobozi-mushya-wa-ralga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)