Ni umwe mu bagore mbarwa bayoboye ingaga z'abikorera muri Afurika; Mubiligi twaganiriye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda ntabwo kubona bene uwo mwari cyangwa umutegarugori bikiri inkuru, noneho mu rwego rw'imari, na cyane ko iyo uraranganyije amaso ku ma banki n'ibindi bigo ubona koko umusaruro wo kubasubiza agaciro bambuwe imyaka n'imyaka.

Ni na ko bimeze kuri Jeanne-Françoise Mubiligi kuri ubu uyoboye Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF urugaga rubumbatiye ibihumbi by'ibigo by'ubucuruzi bifite agaciro ka za miliyari..

Uyu mubyeyi umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda, burya ngo si mushya mu bijyanye no kwikorera kuko yakuze abitozwa n'ababyeyi be bari bafite ibigo by'ubucuruzi, akurira muri uwo mujyo ndetse ubu ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye igihugu gifite.

Mubiligi yatangiye kuyobora PSF muri Gashyantare 2023, nyuma yo kwegura kwa Robert Bafakulera wari uyiyoboye.

IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye n'uyu mubyeyi usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gikora imirimo y'ubwubatsi cya E.M.P Ltd, agaragaza urugendo rwe muri iyi mirimo n'aho abona urwego rw'abikorera mu myaka 30 iri imbere.

IGIHE: Ntabwo ari kenshi twumva abagore mu rwego rw'ubwubatsi. Ni gute wowe wisanzemo?

Mubiligi:Ni urwego nakuriyemo. Nakuriye mu muryango w'abikorera bakora ubwubatsi. Ni umurimo nakuze mbona buri munsi, naba ndi mu biruhuko n'ahandi. Ni umurimo nakuze nkunda.

Ababyeyi bawudutoje kare kuko akenshi batujyanaga mu bikorwa babaga barimo, nkura numva mfite umurava wo gukomeza urugendo batangiye.

Nsoje amashuri nakoreye ikindi kigo cyari mu ishoramari ariko nyuma nza kugaruka nkorera icy'umuryango na cyo kiri mu bwubatsi.

Jeanne-Françoise Mubiligi agaragaza ko ibijyanye no kwihangira imirimo yabitojwe akiri muto

Mu bindi bihugu usanga bahererekanya ibigo mu bisekuru. Mu Rwanda ntibikunze kubaho, ubona biterwa n'iki ?

Si mu Rwanda gusa ahubwo ni mu bihugu byinshi bya Afurika. Turacyafite ibibazo byinshi tugomba gukemura, ha handi ubona ko ibigo by'ubucuruzi byinshi bitarenga mu gisekuru cya kabiri.

Mu by'ukuri ni imyumvire ibitera. Bisaba kubitegura kuko bitegurwa kare, ukabitekereza kare. Uyu munsi turi kubona ko no mu Rwanda ari ibintu kiri gutekerezwaho nko mu nzego z'abikorera.

Tubitekerezaho, turabiganira n'ibindi bigo by'umucuruzi bifitwe n'imiryango.

Aho kandi na gahunda z'igihugu zibidufashamo kuko nk'amategeko agenda ajyaho, cyane ko hifuzwa ko ibigo biba binini (corporates).

Ibyo biba bisaba ko ibyo bigo bigira umurongo bigenderaho, bikagira inama y'ubutegetsi ifatika kandi yuzuye, ibyo byose bituma icyo kintu kizashoboka.

Ntabwo cyashobokaga mbere k'uko ibigo byinshi byari iby'abantu ku giti cyabo, bakaba ari bo bamenya ibyo bigo, babizi hafi mu mutwe, bazi n'uko babiyobora. Kubihererekanya rero byaravunaga kuko bitabaga bifite uburyo byubatswe buzwi.

Mbere kubona umugore uri mu bwubatsi byafatwaga nk'amahano. Ubu haracyari imyumvire ikumira umugore muri ibi bikorwa ?

Birumvikana iyo myumvire yari ihari ndetse n'ubu hari aho ikiri, icyakora igenda igabanyuka.

Byarashobokaga ko iyo twajyaga gusura imirimo y'ubwubatsi iri kubera kuri site zitandukanye, kugera aho iherereye biruhije, abantu bakumva ko kubera uri umuyobozi uri n'umugore, utari buhagere.

Bakumva ko utari bwambare izo bote cyangwa ngo ushyiremo ingofero z'ubwubatsi ujyane n'abandi. Ubu uko imyaka igenda itambuka n'uko abagore bagenda bagarara muri iyi mirirmo, iyo myumvire yarahindutse.

Uyu munsi dufite ibigo by'ubwubatsi by'abagore bakora iyo mirimo, bakabiyobora, bagakorana n'abandi kandi bikagenda neza.

N'ubushake bwo kuyobora burazamuka kuko nk'ubu mu matora ashize y'urugaga twabashishe kubahiriza 30% by'abagize ubuyobozi bw'urugaga kugeza ku rwego rwa karere.

Ubundi PSF uyoboye ikora gute?

PSF ubundi ihuriza hamwe abikorera baturutse mu nzego zitandukanye. Ifite amahuriro agera kuri 76, yibumbiye mu mashami (clusters) atanu adufasha guhuza ibikorwa.

Niba hari abari muri serivisi z'Ikoranabuhanga, Ubukerarugendo n'ibindi tukabahuriza hamwe. Ayo mashami aba no mu nama y'ubutegetsi ya PSF.

Muri PSF twibanda cyane ku kwita ku banyamuryango bacu no kumenya ibyo bakeneye cyangwa se ibyo bifuza twabakorera. Twita cyane no ku buvugizi bwabo.

Twibanda kandi no gufungura imiryango, kugira ngo abikorera babashe kugera ku masoko ariko banabashe kumenyana n'abandi bo mu bindi bihugu.

Ni gute wisanze mu buyobozi bwa PSF?

Ni urugendo mazemo imyaka igera kuri itandatu. Natangiye ndi umuyobozi w'inama y'ubutegetsi y'ihuriro ry'abagore bikorera, ariko ubu iri muri ya mahuriro.

Ni amahuriro atanu (specialized clusters) ni ihuriro ririmo abagore bikorera, urubyiruko rwikorera n'abafite ubumuga bikorera. Abo rero ni ibyiciro bitatu twibandaho cyane.

Iryo huriro naribayemo, ndibera umuyobozi imyaka ine. Nyuma bongera kuntora ariko banantanga nk'umukandida wo kujya kuyobora urugaga muri rusange.

Icyo gihe rero abagize urugaga bangirira icyizere bantora nka perezida wa mbere wa PSF. Nyuma y'umwaka mba umuyobozi w'agateganyo wa PSF.

Ni ibiki ubona byagezweho kubera ubufatanye mufitanye na leta?

Ni byinshi imikoranire n'ubuyobozi ni ibintu tubamo buri munsi ariko ndavuga kuri bitatu.

Mu gihe Covid-19, yari irimbanyije, habayeho ibiganiro na leta bijyanye no kwiga uko imirimo itahagarara.

Byafashije cyane abagize urugaga kuko bemenye umurongo bagenderaho, bakomeza gukora.

Ikindi ni ikijyanye no guhindura amategeko arimo n'ajyanye n'imisoro. Ni ubuvugizi tumazemo igihe ndetse buzahoraho.

Mu minsi ishize twishimiye ko hari icyahindutse kuko imisoro yagiye igabanyuka. Umusoro ku nyungu wagabanutseho 2%.

Iy'umuceri ikurwaho binafasha benshi mu bacuruzi bari bafite imbogamizi zijyaye n'ibiciro kandi n'uwo musoro ku nyongeragaciro wiyongeragaho warababangamiraga.

Twabonye impinduka zitandukanye mu bijyanye n'itegeko ry'imisoro twari twarakoreye ubuvugizi igihe kinini ariko kandi tugikomeza kuko ntabwo aho twifuzaga kugera twari twahagera. Hakozwe byinshi.

Mubona mute gahunda yo kujya gukorera ubucuruzi hanze ? Hari abavuga ko ari uguhunga imisoro

Nubwo tuvuga ngo guhunga umusoro ukajya hanze ntabwo ari byo ariko abifuza gukorera ubucuruzi hanze y'u Rwanda bo turabashyigikiye cyane.

Wamaze gukorera mu Rwanda ukabona biragenda neza, ukaba wajya gushora imari hanze turagushyigikira ariko ntugende uvuga ngo uhunze umusoro kuko izo nzitwazo zo ntabwo ari zo.

Muri iyo gahunda duhera ku gutegura ingendoshuri aho tujyana n'abanyamuryango, tukajya mu bindi bihugu tugahura n'abandi bacuruzi bo muri ibyo bihugu tukaganira.

Haba n'igihe duhuye n'amahuriro yabo. Tugirana amasezarano y'imikoranire yibanda ku gufasha abanyamuryango bacu ku mpande zombi. Tukaborohereza kuza gukora mu masoko yo mu bihugu byacu.

Iyo umunyamuryango wacu agiye mu gihugu dufitanye amasezerano tumuhuza na bo, twaba nta masezerano dufitanye tukagira imikoranire n'inzego zacu za leta nka ambasade agafashwa.

PSF ikomeje kwagura ubufatanye n'izindi ngaga z'abikorera zo mu bihugu bitandukanye

Mujya mufata abanyeshuri b'abahanga ariko bakiri ku ishuri mukabaha akazi?

Birahari kuko mu banyeshuri bake baza kwimenyereza umwuga, iyo ubashije kubona abafata ibyo wabigishije bashoboye akazi ntabwo ubarekura.

Akenshi icyo gihe turabagumana tukazabakira bamaze kwiga. Birasanzwe ariko ntekereza ko bizagira imbara kurushaho gahunda yindi dufite imaze gufata umurongo.

Ni gahunda yo gutegura abanyeshuri cyangwa abakozi b'ejo hazaza bigakorwa mu buryo bunoze. Twarayitangiye ndetse turi mu biganiro bitandukanye kugira ngo twige neza uburyo bwo kumenyereza abanyeshuri tubazamurire ubumenyi.

Imikoranire mufitanye n'ingaga mpuzamahanga z'abikorera zatanze uwuhe musaruro?

Mu by'ukuri izi nama zitandukanye ziba umwanya wo kugira ngo abanyamahanga bumve ibyo dukora natwe twumve ibyo bakora.

Aho rero havuyemo imishinga itandukanye, havuyemo abashaka kohereza serivisi mu mahanga mu nzego zirandukanye nk'ikoranabuhanga, ubugeni n'ibindi.

Hari n'ibyaje mu Rwanda, nko mu minsi ishize hari abashoramari benshi baje, bifuza kuza mu buhinzi ariko bumwe bwa kinyamwuga, bukorerwa ku buso bunini, bufite uburyo bwo kuhira bugezweho. Ubu bufatanye bumaze gutanga umusaruro cyane cyane iyo ugiye uzi icyo ushaka.

Mu mboni zawe ni iki gituma abashoramari b'abanyamahanga bumva u Rwanda nka kimwe mu bihugu bike bibereye ishoramari?

Icya mbere ni aho gukorera. U Rwanda rwakoze cyane ku mategeko ajyanye n'ubucuruzi kugira ngo rufashe kuba rwashorwamo imari ku bwinshi.

Icyiza cyo mu Rwanda imisoro uko yanditse mu mategeko ni ko ibarwa.

Ibyo rero bafasha mu bucuruzi, aho ushobora gutegura umushinga wawe ugendeye ku bintu byanditse mu itegeko. Aho niho bitandukaniye no mu bindi bihugu kuko ho usanga ibyanditswe atari ko bikoreshwa, ibyo rero ni ibituma bagirira icyizere u Rwanda.

Ikindi aho u Rwanda ruherereye ni heza. Nubwo tudakora ku nyanja ariko usanga ibihugu duturanye na byo bifite isoko rigari, kuva hano ujya mu bihugu byo muri Afurika y'Uburengerazuba ndetse no muri Afurika yo Hagati biba byoroshye.

RwandaAir na yo yoroheje ingendo, ikintu cy'ingenzi gishobora gutuma umuntu ashora imari hano. Ikindi ni umutekano mu gihugu cyacu. Wo ni imari itoroshye kubarira agaciro.

Ushaka gushora imara ayishora ahantu hari umutekano. Nta kindi yabinganya ni ibintu byumvikana ko abantu bifuza kuza ku bwinshi kubera wo.

Ubona PSF he mu myaka 30 iri imbere?

Icyo mbona kizaba cyaragezweho muri iyo myaka ni uko ibigo biri mu ihuriro bizaba byariyongereye kandi mu nzego zitandukanye. Tutazaba tutohereza gusa mu mahanga ibicuruzwa, ibi bifatika nk'ikawa ahubwo n'izindi serivisi zijyanye n'ubumenyi mu bintu bitandukanye.

Ikindi icyo gihe ubwo bumenyi buzaba butanakoreshwa mu Rwanda gusa ahubwo bwarafashwe ku rwego mpuzamahanga. Ikindi kubona urwego tuzaba dukoreraho ruzaba ruri ku hejuru.

Umunsi ku wundi abikorera bo mu Rwanda basabwa no kubyaza umusaruro amasoko yo hanze
Aha PSF, Mubiligi ayoboye yari imaze yasinyana amasezerano y'imikoranire n'abikorera bo muri Madagascar



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiganiro-na-mubiligi-umwe-mu-bagore-mbarwa-bayoboye-ingaga-z-abikorera-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)