Nicki Minaj yifurije Davido urugo rwiza
Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nicki Minaj yifurije icyamamare mu muziki wa Nigeria , David Adedeji Adeleke OON 'Davido' urugo rwiza n'umugore we Chioma Rowland.
Ku wa 25 Kamena 2024, nibwo Davido na Chioma bakoreye ubukwe i Logos, bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye haba mu muziki no muri politiki.
Ku wa 27 Kamena 2024, ubwo Nicki Minaj yarari gutaramira abitabiriye igitaramo yakoreye muri Portugal, yavuze ko yumvise ko Davido yakoze ubukwe ndetse amwifuriza urugo rwiza.
Yagize ati 'Mube muretse gato ngo Davido yakoze ubukwe [...] mugire urugo rwiza Davido na Chioma.'
Nicki Minaj yahise aririmba indirimbo yakoranye na Davido bise 'Holy Ground'. Ubukwe bw'uyu muhanzi bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Asake, Patoranking, abagize itsinda rya P Sqaure, Don Jazzy n'abandi.
Don Jazzy yahishuye impamvu atorongera gushaka umugore
Michael Collins Ajereh wamamaye mu muziki wa Nigeria nka Don Jazzy, yahishuye ko impamvu atarongera gushaka umugore nyuma y'igihe atandukanye n'uwo bari barashakanye ari uko ashaka kubanza kwiyitaho.
Mu 2021 nibwo Don Jazzy yatangaje ko amaze imyaka igera muri 18 atandukanye n'uwari umugore we bari barashakanye, Michelle Jackson.
Uyu mugore bamaranye imyaka ibiri gusa bahita batandukana, Don Jazz yavuze ko icyabaye imbarutso ya gatanya yabo ari uko uyu mugabo yitaga ku muziki cyane kurenza urugo.
Kuri uyu wa 26 Kamena 2024, ubwo yaganiraga n'abamukurikira ku rubuga rwa X, abakunzi be bamubajije impamvu adashaka undi mugore nawe abasubiza ko akiri kwiyitaho kugira ngo azabone uko asubira mu rukundo ameze neza.
Don Jazzy ni umuhanzi akaba na producer wamamaye cyane muri Nigeria bitewe n'ibihangano bye n'uburyo yagiye azamura abahanzi batandukanye. Ibi abikora binyuze mu inzu itunganya umuziki yashinze mu 2012 yise Mavin Record.