Niyongabo yatsindiye kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y'Igishinwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amarushanwa yabaye ku itariki 9 Kamena 2024 abera muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Remera. Ategurwa n'ikigo cy'uburezi cy'Abashinwa Confucius Institute gifite ishami muri UR, akitabirwa n'abanyeshuri ba kaminuza, abo mu mashuri abanza n'abo mu yisumbuye.

Abarushanwa ni abanyeshuri basanzwe biga Igishinwa bakibangikanyije n'andi masomo asanzwe ariko babanza no gukora ikizamini cyanditse.

Bagaragaza ubumenyi mu Gishinwa n'umuco w'Abashinwa binyuze mu ndirimbo, imbyino, ikinamico, imbwiraruhame, imivugo n'ibindi bitandukanye.

Niyongabo Viateur wahize abandi bose mu biga muri kaminuza bari bahatanye, yabwiye IGIHE ko iyo ari intsinzi ikomeye mu buzima bwe kandi yateguye.

Yagize ati 'Byanshimishije bidasanzwe kuko kwiga ururimi rw'Igishinwa ntabwo ari ibintu byoroshye. Nagiye nitabira mu myaka yashize simbe uwa mbere ariko uyu munsi birakunze'.

Yakomeje ati "Guhagarira Igihugu mu Bushinwa bizampa amahirwe yo kumenyana n'abandi bantu mu Bushinwa kandi nizeye ko no mu kindi cyiciro cy'amarushanwa tuzakorerayo nzitwara neza. Impamyabushobozi bazampa ku isoko ry'umurimo iba ikomeye kuko nka hano mu Rwanda mu bigo by'Abashinwa bakenera abasemuzi kandi iyo uyifite ntibabazuyaza kugaha akazi."

Mu biga muri kaminuza uwabaye uwa mbere muri aya marushanwa ahembwa ibikoresho binyuranye birimo mudasobwa, kujya gutembera mu Bushinwa n'ibindi.

Aba afite kand amahirwe yo gusaba buruse y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza yo kwiga Igishinwa agahabwa impamyabushobozi mpuzamahanga.

Ni mu gihe abiga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bo uwa mbere ahembwa kwitabira ikindi cyiciro cy'amarushanwa mu Bushinwa, kumutembereza icyo gihugu ndetse na bo bahabwa ibikoresho.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko ururimi rw'Igishinwa ruri kuzamuka ku rwego mpuzamahanga ndetse ko abanyeshuri bo mu Rwanda bagiye barwiga bagize uruhare mu gukomeza umubano w'ibihugu byombi.

Yagize ati 'Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko rw'u Rwanda, binjiye mu muryango mugari w'abiga ururimi rw'Igishinwa. Bafatanyije n'uwo umuryango mugari basobanukirwa umuco w'Abashinwa kandi byafashije mu kuzamura ubucuti n'imikoranire hagati y'u Bushinwa n'u Rwanda.'

'Igishinwa ni ururimi rwiza kandi kukiga ni urugendo rwiza rwo kumenya itandukaniro ry'imico ndetse no kwishimira kuyisangira ku mpande zombi'.

Ambasaderi Xuekun yavuze kandi ko kuva mu myaka 15 ishize abanyeshuri b'Abanyarwanda barenga ibihumbo 40 bamaze kungukira mu kwiga Igishinwa kandi ko kugeza ubu gahunda y'uburezi y'Abashinwa yigishwa mu bihugu birenga 190 ku Isi.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yavuze ko ko abanyeshuri bo mu Rwanda bize Igishinwa bagize uruhare mu gukomeza umubano w'ibihugu byombi
Niyomugabo ni we watsinze mu biga Kaminuza
Bahatanye mu byiciro binyuranye
Ubuyobozi bwa College y'u Burezi bwari bwitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson yari ahagarariye MINEDUC muri iki gikorwa

Amafoto: Ingabire Nicole




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niyongabo-yatsindiye-kuzahagararira-u-rwanda-mu-marushanwa-mpuzamahanga-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)