Nta gihugu cyahinduriwe amateka kandi akigishwa nabi nk'u Rwanda-Minisitiri Dr Bizimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwaturutse mu gihugu hose tariki ya 8 Kamena 2024, rwitabiriye ikorwa cyiswe 'Igihango cy'Urungano' aho bibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko kumva neza impamvu yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaho bisaba kubanza gusubira mu mateka yaranze u Rwanda, yagejeje kuri jenoside rukumbi yabaye ku mugabane wa Afurika ari na yo yonyine yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

Ati 'Nta gihugu amateka yahinduwe kandi akigishwa nabi nk'u Rwanda bigatandukanya Abanyarwanda ku buryo bukomeye mu myaka irenga 60, hagati ya 1900 na 1962 u Rwanda ruhabwa icyiswe ubwigenge, abakoloni n'Abamisiyoneri bari bamaze guhindura imitekerereze, imyumvire n'imibanire y'abanyarwanda yose.'

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko ibikorwa byakwirakwije ivangura byahereye mu mashuri, ndetse abayizemo benshi ni bo bakomeje uwo mugambi kugeza ubwo bashyizeho politike ziheza Abatutsi bagashyira imbere Abahutu.

Ati 'Igikomeye ngira ngo mufate ni uko irondakoko ryateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda atari akaranze. Ntiryahozeho iteka. Rifite igihe ryatangiriye n'abaritangije, ryatangijwe n'abakoloni n'abamisiyoneri baryigisha Abanyarwanda bize mu mashuri yashinzwe na bo.'

'Ni ho Abanyarwanda bavomye irondabwoko ryabyaye politike y'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside yatangijwe na Parmehutu na Aprosoma kuva mu 1957.'

Yagaragaje ko mu nyandiko zose abazungu banditse bakigera mu Rwanda zigaragaza ko basanze Abanyarwanda byunze ubumwe ariko nyuma batangiza poltike yo kubatanya kugira ngo babayobore.

Yanavuze ko mu 1990, igihe FPR Inkotanyi yari itangiye urugamba rwo kubohora igihugu byagizwe urwitwazo rwa Leta, ishyira ingufu mu gukwiza urwango maze ibitangazamakuru bya Leta byifashishwa mu gukwirakwiza imvugo zimakaza urwango, zerekana ko 'umwanzi w'u Rwanda ari umututsi' ndetse bakangurira abaturage kumuhashya no kumusubiza aho yaturutse.

Ati 'Ingengabitekerezo itegura Jenoside murayumvamo mu buryo bweruye, Umututsi n'abagize FPR bose baritwa amazina abatesha agaciro ko ari abanzi b'u Rwanda, inyangarwanda, abagande noneho abahutu bagahamagarirwa gushyira hamwe bakica, bagatsinda izo nyangarwanda, ni ukuvuga Abatutsi. Hano harimo umugambi wa Jenoside weruye rwose.'

Yagaragaje ko hari urubyiruko rwinshi rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashutswe n'abakuru babi.

Ati 'Nimwigire ku mateka, murinde icyashaka cyose kubasubiza muri uru rwango rwose rworetse u Rwanda…iyi myaka 37, ni ukuvuga kuva mu 1957 yangije Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ku buryo bukomeye. N'iyo urebye abateguye n'abakoze jenoside harimo benshi bari bataravuka mu 1959 cyangwa se bari bato.'

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko hari abana n'urubyiruko n'uyu munsi bagikomeye ku ngengabitekerezo yabibwe n'ababyeyi babo.

Ati 'Muramenye rero mubyirinde, umusaza Rugamba [Cyprien] yararirimbaga ati 'ntumpeho' namwe mujye mubyumva muhangane na byo ntibakabaheho.'

Tariki 16 Mata 2014 ni bwo Loni yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka, nyuma y'uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha rwari rumaze iminsi rubyemeje.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yasabye urubyiruko kwirinda abashaka gusubiza u Rwanda mu macakubiri
Basobanuriwe inkomoko y'urwango rworetse u Rwanda kugeza habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urubyiruko rwavuye mu turere dutandukanye rwahuriye mu gikorwa cy'Igihango cy'Urungano muri Intare Conference Arena



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-gihugu-cyahinduriwe-amateka-kandi-akigishwa-nabi-nk-u-rwanda-minisitiri-dr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)